Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) yakajije umutekano mu kibaya cya Mwalika, giherereye mu gace ka Bashu, mu Burasirazuba bw’Amajyepfo ya Teritwari ya Beni, mu rwego rwo guhashya inyeshyamba za ADF zikomoka muri Uganda, zimaze iminsi zihica abaturage.
Umuvugizi w’ingabo ziri mu bikorwa byo guhashya imitwe y’inyeshya bizwi nka Sokola2, Major Mak Hazukay yavuze ko FARDC yakajije umutekano iturutse mu Mujyi wa Beni.
Yagize ati “Inyeshyamba zambutse ziturutse mu muhanda Beni-Kasindi zigaba ibitero mu duce two muri Beni zihereye i Butanuka”.
Yakomeje avuga ko intego yo gukaza umutekano muri utu duce ari ukumenya neza imbogamizi zaba zirimo, ziha icyuho inyeshyamba, FARDC ngo ikaba ifite intego yo kwambura izi nyeshyamba uduce zigaruriye.
Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Actualitecd, ngo ku wa 2 Kamena 2019, abantu 14 bishwe n’izi nyeshyamba zikomoka muri Uganda za ADF mu gace ka Butanuka, ngo hari hashize iminsi nabwo abantu bane bishwe i Nyaleke-Rizeri.
Major Mak Hazukay ati “Ubu Gen Mbangu Marcel yategetse ko hakazwa umutekano wa gisirikare muri Mwalika ngo kuko aka gace kabaye indiri y’abanzi, ni nk’umurwa mukuru w’abanzi”.
Inyeshyamba za ADF zikomoka muri Uganda zikaba zimaze imyaka isaga 20 zikora ibikorwa bitandukanye bya kinyeshyamba muri RDC cyane cyane mu gace ka Beni zibasiye cyane. Kuva mu mwaka wa 2014, izi nyeshyamba zagiye zisohoka muri raporo za Loni zishinjwa kwica ibihumbi by’abaturage b’inzirakarengane, by’umwihariko zikaba zifatwa nk’umutwe w’iterabwoba.
Â


