Abafana ba Meddy bamusabye gushyira hanze indirimbo yo kubafasha impeshyi

Sangiza iyi nkuru

Abafana b’umuhanzi Meddy batangaje ko bifuza ko yashyira hanze indirimbo nshya kugira ngo ibafashe kuryoshya iyi mpeshyi.

Meddy yari aherutse gushyira hanze iyo yise ‘All Night’ yanyuze benshi ndetse bakayitazira iyo ku musego bitewe n’imikarago iyigize.

Yifashishije urukuta rwe rwa instagram, yagize ati “ All Night, mwiteguye kumva indi muri iyi mpeshyi. Niba wumva witeguye andika ngo ‘yizane’, niba ukinyuzwe na All Night uvuge ngo ‘ ba uteretse’.”

Capture 8

Abafana b’uyu muhanzi barimo DJ pius bagaragaje ko bashaka ko yashyira hanze indi.

Pius ati “ Yizane yewe ibyabaye byarabaye.”

Nk’uko bigaragara mu bitekerezo byatanzwe n’abafana bigera kuri 364, abenshi ni abasabye ko Meddy yabazanira indi ndirimbo.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Kugeza ubu indirimbo All Night aheruka gushyira hanze imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi 850 kuri You Tube mu gihe cy’ukwezi kumwe.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *