Pasiteri Mboro yatawe muri yombi azira amafaranga asarura mu bayoboke be

Sangiza iyi nkuru

Komisiyo ishinzwe kurengera umuco,amadini n’indimi muri Afurika y’Epfo, yataye muri yombi Pasteri Paseka Motsoenenga uzwi ku izina rya Mboro, nyuma yo kwanga kugaragaza amafaranga akura mu bayoboke be.
Thoko Xaluva-Mkhwanazi uhagarariye iyo Komisiyo, yavuze ko iyo Komisiyo yatangiye gushyiraho itsinda rishinzwe kugenzura igenamigambi ry’insengero zitandukanye mu rwego rwo kumenya imitungo abashumba bakura mu bayoboke nka Mboro.
Mboro
Yagize ati:” ubu twataye muri yombi Pasiteri Mboro nyuma yo kwanga kutwereka imikoreshereze y’amafaranga yinjije muri aya mezi atatu, turimo kureba niba urusengero rwe ari urw’ubucuruzi ”.
Yakomeje avuga ko amafaranga pastieri yirirwa asakuma mu bantu agomba kuyashyira ahagaragara, bityo abe yanakoreshwa mu gutanga imisoro
Yagize ati” ese amafaranga ayakoresha iki? Ese ayo mafaranga akura mu bantu ayabika he?
Abanyamategeko babarizwa muri iyo Komisiyo, bagaragaje impungenge ko baramutse badakajije umurego, ngo abashumba nka ba Mboro bajye batabwa muri yombi, abaturage bakomeza kugendera mu kigare bagasigara mu butindi.
Uyu mushumba kimwe n’abandi muri Afurika y’epfo ngo bisa naho insengero bamaze kuzigira imishinga ibyara inyungu by’umwihariko Mboro we yatangiye no kugurishirizamo amazi.
Nk’uko The Southern daily ibitangaza, ngo uyu mushumba yaba yakomeje kwihagararaho avuga ko hari itegeko rimurengera.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *