Mu murenge wa Bushenge mu karere ka Nyamasheke haravugwa inkuru y’akumiro,aho umugabo Murwanashyaka Innocent w’imyaka 30, yasohotse mu rusengero rwa EAR/ Paruwasi Gisuma- Remera mu kagari k’Impala agata umugore we Nyiransabimana Gloriose.
Gloriose wari wambaye agatimba, bari kuri alitari, niho umugabo yamusize ariruka, ari umugore ,pasiteri wari ugiye kubasezeranya n’ abari babutashye bose bagwa mu kantu, ubukwe bugapfa butyo umugore akisubirira iwabo.
Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’umwe mu baturanyi babo wanakurikiranye uko byagenze byose, ngo uyu mugabo wari usanzwe abana n’uyu mugorewe bamaranye imyaka 2 banafitanye umwana ,umugore atwite inda ya 2,bari bamaze umwaka basezeranye mu murenge ariko ngo bagirana amakimbirane bamwe ngo bavuga ko yari ashingiye ku mutungo ariko bagendaga bapfukirana batarayageza ku rwego rw’umurenge.
Ngo mbere yo kujya gushyingirwa mu rusengero kuri uyu wa gatatu,ku wa kabiri hagombaga kuba gusaba no gukwa iwabo w’umukobwa ariko ku wa mbere umugabo apfusha se wabo baranamushyingura ariko umugore atagiyeyo,umugabo yajyanye na nyirakuru babana mu nzu kuko iyi nzu ya nyirakuru bayibanagamo nyina yarigiriye gushaka undi mugabo,ayishakiramo uyu mugore n’uwo nyirakuru bakomeza kubana.
Ngo bavuye gushyingura bwije,bageze mu rugo umugabo atangira gutongana n’umugore wagombaga kuzindukira iwabo ategereje gusabwa no gukobwa,biba bibi cyane umugore ngo anatumaho iwabo mu murenge wa Ruharambuga ko ubukwe yumva butakibaye kuko abona umugabo batameranye neza anahungira mu baturanyi ariko aragaruka bariyunga anongera kubwira iwabo ngo bakomeze bitegure ubukwe.
Ngo gusaba no gukwa ku wa kabiri tariki ya 9 z’uku byarabaye,umugabo asiga umugore iwabo muri Ruharambuga aho yagombaga guhagurukira bukeye, umugabo na we agaturuka aho basanzwe batuye mu mudugudu wa Gasharu,akagari ka Karusimbi bagahurira ku rusengero bagombaga gusezeraniramo, bahageze bombi,ngo mu gihe bimenyerewe ko umugabo afata agatimba k’umugore we,ngo uyu yaragafashe ariko abaza umugore we niba atakifasha ngo umugore aramusubiza ati’’ ubundi se wagafashe hari umugozi ngushyize mu ijosi?’’
Ibi ngo byiyongeraho nk’uko abandi baturanyi bahafi babivuga,ngo ko umugabo yifuzaga ko umugore akura ibintu byinshi iwabo akamuzanira nyamara ngo umuryango w’umugore usanzwe ufite imibereho iciriritse ntako utari wagize kuko se ngo yari yagurishije ishyamba ry’amafaranga 400.000 ngo ibitahanwa biboneke,anagenera umwuzukuru we intama, bakanavuga ko ibi byarakaje cyane basaza b’umugore bavuga ngo ibintu byose abimariye mushiki wabo,nyamara ngo babivugaga umugabo we atanyurwa n’ibije ngo ni bike.
Bakomeza bavuga ko amaze kubwirwa n’umugore iryo jambo,atekereje n’ibyo ngo yumvaga azazana bashobora kuba ari byo ngo banapfuye ubwo batonganaga bucya haba gusaba no gukwa, umugabo arihangana baricara n’ababaherekeje bose, abayoboye iteraniro babwiye korali ngo iririmbe umugabo asohoka yitaba telefoni bamwe batangira kwibaza ibibaye kuko ubundi batari bamenyereye ko umugabo asiga umugeni kuri alitari mu gatimba agasohoka,bagiye kubona babona arirutse batangira kumwirukaho,atangira kwigaragura hasi ya myenda y’ubukwe yari yambeye yose ayihindura umukungugu gusa anabakubita aranitahira.
Umwe ati’’ twamwirutseho ahita yikubita hasi yigaragura mu bitaka akubita buri wese ahereye kuri nyina tugira ngo ni amarozi kuko ino ahavugwa cyane,arataha,umugeni na we afatirwa n’ihungabana mu rusengero,pasiteri wari ugiye kubasezeranya amujyana mu kindi cyumba kumugira inama ngo arebe ko hari icyo byatanga, hashize hafi amasaha 3 umugabo agaruka ku rusengero yambaye indi myenda avuga ko noneho ashaka gusezerana ariko abayobozi baranga kuko batekerezaga ko ahubwo ashobora guteza intambara zikomeye.’’
Pasiteri Hakizimana Sylvestre,umushumba wa EAR/ Paruwasi Gisuma ,ati’’ nyuma yo kuganiriza umugore hamwe n’andi makuru twakusanije twaje gutahura ko umugabo ari indonke zirenze urugero yashakaga iwabo w’umugore arazibura bimutera gukora ibyo, tugira inama umugore kuba asubiye iwabo ngo bombi babanze baganirizwe akuramo agatimba n’abamuherekeje arataha ibyari byateguriwe abatumirwa mu rugo rwabo biraribwa barataha nta jambo rivuzwe.’’
Umunyamabanga nshigwabikorwa w’uyu murenge,Uwimana Damas,yemeje aya makuru avuga ko kuba umugore yarabaye agumye iwabo ari byo byiza kuko hashoboraga kuba n’ibindi batiteze,bakaba bagiye kubaganiriza bakamenya impamvu yabyo nyirizina ibyo gusubira mu rusengero bikazongera gutekerezwa babanje ku bunga,dore ko kuba barasezeranye ku murenge ubwabyo bimugira umugore we wemewe n’amategeko.
Bibaye hatarashira n’iminsi 10 I Rusizi umurambo w’umugeni usanzwe mu kivu nyuma y’umunsi umwe gusa ashyingiwe,iby’ubukwe nk’ubu bikaba bikomeje kubera amayobera abatuye utu turere twombi.


