CECAFA 2019: Rayon Sports yatsinzwe na KMC ariko ikomeza muri ÂĽ

  Ikipe ya Rayon Sport ntabwo yabashije kwikura imbere y’ikipe ya KMC yo muri Tanzania aho yatsinzwe igitego kimwe ku busa mu mukino wa gatatu wo mu itsinda rya mbere mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2019. Wari umukino wa gatatu wo mu itsinda rya mbere ndetse ari n’umukino wa nyuma mu matsinda ,aho wabereye […]

Umuvandimwe wa Zinedine Zidane yatabarutse

Abakunzi b’umupira w’amaguru, cyane abakunda ikipe ya Real Madrid bababajwe n’urupfu rw’umuvandimwe wa Zinedine Zidane utoza iyi kipe iri muri Canada yitegura amarushanwa y’umwaka w’imikino utaha. Real Madrid ibicishije ku rubuga rwayo yihanganishije uyu mutoza ufite ubwenegihugu bw’Ubufaransa. Muri Montreal-Canada, ikipe yafashe umunota wo kwibuka no kwifatanya na Zidane mu kababaro. Uyu muvandimwe wa Zidane […]

Minembwe: Imbunda n'amasasu ntibishobora kutuzanira amahoro- Umufasha wa Gen.Bisengimana

Dyna Nantebuka, ni umugore wa Gen. Bisengimana Charles wahoze ari umuyobozi mukuru wa Polisi ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, akaba asaba amoko yose yo muri Teritwari ya Minembwe, gutahiriza umugozi umwe, kuko intambara ntacyo yabagezaho. Nantebuka yasabye abaturage b’i Minembwe bose, kubana mu mahoro, bakareka amacakubiri ngo kuko ntabwo yabageza ku iterambere. Uyu mudamu […]

Tanzania: Inkambi y’Impunzi z’Abarundi yafatiwemo intwaro

Amakuru aturuka mu Nkambi y’Impunzi z’Abarundi ya Nduta muri Tanzania aravuga ko kuri uyu wa Kane ushize hafatiwe intwaro zitandukanye. Izo ntwaro biravugwa ko zafatiwe mu mudugudu wa 8 wa Zone ya 7 yo muri iyi nkambi y’impunzi ya Nduta. Mu ntwaro zafashwe harimo Kalachnikov nk’uko ababibonye babyemeza. Ni mu gihe ariko ba nyri izi […]

Bizaba bigaragaza ko igihugu cyanyu kidatekanye, kidashaka impinduka- Inshuti y’ushinjwa ubutekamutwe bwo kuri  KCC

Umugabo wivugira ko ari inshuti y’akadasohoka k’Umunyakenya, Dr Kinuthia Charles ufatwa nk’umucurabwenge w’ubutekamutwe bwabereye kuri Kigali Convention Center avuga ko u Rwanda niruhana uyu mugabo ruzaba rugaragaje ko rudatekanye kandi ko rukaba rutemera impinduka. Abanyakenya barimo uyu Dr Kinuthia n’Umunyarwanda umwe, Niyonkuru  bari gukurikiranwa n’inkiko ku bw’ubutekamutwe bakoreye abasaga 2500 besnhi biganjemo urubyiruko mu cyari […]

Gereza ya Bugesera: Abagororwa biyemeje kuvuga ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Bamwe mu mfungwa n’abagororwa bo muri gereza ya Bugesera iherereye mu Murenge wa Rilima , Akarere ka Bugesera biyemeje kuvuga ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse na mbere yayo. Ibi babyiyemeje mu gihe cyo kungurana ibitekerezo nyuma y’ikiganiro ku kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo bagejejweho n’umushakashatsi muri Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, Mafeza Faustin, […]

Somalia: Igitero cyahitanye 26 muri hoteli barimo n'abanyapolitiki-amafoto

Intagondwa zagabye igitero kuri hoteli ya Kismayo muri Somalia, gihitana ubuzima bw’abantu 26 harimo n’umukandida wari kuziyamamariza umwanya w’umukuru wa Jubbaland. Iki gitero cyagabwe ku mugoroba wo ku wa 12 Nyakanga, 2019 ubwo imodoka yari itwaye ibisasu yaturikiye kuri iyi hoteli nk’uko inzego z’umutekano zibitangaza. Zabanje gutangaza kandi ko abamaze kugwa muri gitero ari 13 […]

USA: Kuri iki Cyumweru haratangira umukwabu ukaze wo gufata abimukira badafite ibyangombwa

Igipolisi gishinzwe abimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri iki cyumweru kiratangiza umukwabu karundura wo guta muri yombi abantu baba muri iki gihugu badafite ibyangombwa. Ubusanzwe ibikorwa nk’ibi ntibyatangazwaga mbere mu rwego rwo kwirinda kuburira abo bireba, ariko Perezida Donald Trump ubwe yemeje aya makuru kuri uyu wa Gatanu, itariki 12 Nyakanga. Perezida Donald […]

Abantu bavutse muri aya mezi akurikira bararamba-Ubushakashatsi

Kuramba si ibintu bya buri kiremwa muntu. Abahanga bagiye batanga impamvu zitandukanye zishobora gutuma umuntu aramba ku Isi. Bamwe muri bo bavuze ko gukora siporo, kurya neza, kwirinda ibiyobyabwenge n’izindi mapmvu nk’izafasha umuntu kubaho igihe kirekire. Kuri ibi rero nk’uko urubuga Blowingfacts dukesha iyi nkutu rubivuga, ubushakashatsi buherutse gukorwa n’abahanga mu by’ubuzima buvuga ko  abantu […]

Abagandekazi benshi bahungiye uburetwa bakoreshwaga muri Ambasade ya Uganda i Dubai

Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda yasabye Guverinoma gusobanura ingamba yafashe zo gutabara abakobwa b’Abagande baheze mu bihugu bagiye gushakamo imirimo bakoreshwa nk’abacakara. Depite Betty Nambooze kuri uyu wa Kane ushize akaba yarabwiye inteko ko hari abakobwa 53 baheze muri Ambasade ya Uganda I Dubai nyuma yo kuhahungira uburetwa n’itotezwa bakoreshwaga bakaba batizeye gusubira iwabo. Depite […]

Kenya: Impinja 11 ziciwe ku bitaro n'indwara itaramenyekana

Ku bitaro by’igihugu byitiriwe Kenyatta(Kenyatta National Hospital), impinja 11 zitarengeje ukwezi zishwe n’indwara bikekwa ko yatewe n’agakoko Klebsiella. Amakuru ava kuri ibi bitaro nk’uko  Daily Nation yabitangaje ku wa 12 Nyakanga, avuga ko utashatse ko izina rye ritangazwa ku bw’umutekano we yatangaje ko uretse kuba izi mpinja zishobora kuba zishwe n’iyi ndwara, ari uko muri […]

Turasaba abaturage gutanga amakuru kuri ruswa badafite ubwoba n’isoni- Murekezi Anastase

Umuvunyi mukuru w’u Rwanda, Murekezi Anastase arasaba abaturage bose kudahishira amakuru arebana na ruswa aho bayibonye n’uwo bayibonyeho uwo ariwe wese. Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Nyakanga 2019, ubwo Afurika yizihizaga umunsi wahariwe kurwanya ruswa, ku rwego rw’igihugu ukizihirizwa mu Ntara ya Amajyepfo, Akarere ka Nyamagabe, niho urwego rw’umuvunyi kimwe n’abandi bayobozi barimo […]

KORESHA BIBLIYA NKA GPS YAWE IGOMBA KU KUYOBORA MU UBUZIMA BWAWE BUSIGIYE- Rev. Nibintije

2 Timoteyo 2:16-17 “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’ Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, kumwemeza ibyaha bye, kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka, kugira ngo abe umuntu w’ Imana ushyitse , afite ibimukwiriye byose ngo akore imirimo myiza yose.” Umunsi umwe umwana yabwiye Papa we ati” Papa ko abanyeshuri twigana bajya bambwira ko twavuye mu igihugu […]

RDC: FARDC iremeza ko yigaruriye ibiturage bine byari byigaruriwe n’inyeshyamba

Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu ijoro ryo kuwa Kane ushize rishyira kuwa Gatanu, itariki 12 Nyakanga, kigaruriye ibiturage bine byo muri Teritwari ya Djugu muri Ituri byari bimaze igihe byarigaruriwe n’inyeshyamba. Ibi byagezweho nyuma y’imirwano ikomeye y’iminsi itatu nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa FARDC wemeza ko abantu 9 bishwe. Biravugwa ko FARDC yatangije, […]

Minisitiri w'Umurimo wa Amerika yeguye ku mirimo ye

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika aravuga ko Minisitiri w’Umurimo, Alexander Acosta, yeguye kubera uburyo yitwaye mu kibazo cy’umuherwe Jeffrey Epstein waregwaga gukora ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina. Perezida Trump yabitangaje kuri uyu wa Gatanu, itariki 12 Nyakanga, Acosta amuhagaze iruhande mbere y’uko afata urugendo yerekeza muri Leta za Wisconsin na Ohio. […]

Hatangijwe urugendo ruganisha ku bwumvikane hagati y'u Rwanda na Uganda

Mu nama yahuje abakuru b’ibihugu bya Angola, u Rwanda, Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yafatiwemo imyanzuro irimo no kuba u Rwanda na Uganda bigiye kwicara bigasasa inzobe, bishaka umuti w’amakimbirane ari hagati yabyo. Atangiza iyi nama yaberaga muri Angoka kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Nyakanga 2019, Perezida w’iki gihugu, JoĂ ÂŁo Lourenà§o […]

Ndi Fille-mère, mukuru wanjye yabuze urubyaro none umugabo we arashaka ko tubyarana- Nkore iki?

Ndi umukobwa ariko wabyariye iwabo(Fille-mère), umwana wanjye afite imyaka ine, mukuru wanjye nawe amaze imyaka itandatu yarabuze urubyaro none umugabo we aba ansaba kuba nabyarana na we. Uyu muryango wagerageje kwivuza ahantu hatandukanye ariko ntabwo basanga bafite ikibazo cyababuza kubyara, gusa nabo ubwabo byarabayobeye, bategereje icyo Imana izagena, ariko umugabo we ntabyumva. Mu kwezi gushize […]

Ese Gen. Laurent Nkunda yaba yaraguranwe Abega na Bazeye ba FDLR?

Mu gihe amezi agiye kuba Atanu Laforge Fils Bazeye wari Umuvugizi wa FDLR na Lieutenant-Colonel Theophile Abega wari ushinzwe iperereza boherejwe mu Rwanda, bimwe mu binyamakuru byo muri Congo bitangaza ko ubwo u Rwanda rwasabaga Congo aba bayobozi, narwo rwasabwaga Gen. Laurent Nkunda wahoze ari umuyobozi w’inyeshyamba za CNDP. Mu Ukuboza 2018, nibwo Bazeye na […]

Nyamasheke: Umugabo yabengeye umugore we mu rusengero, arusohokamo yiruka

Mu murenge wa Bushenge mu karere ka Nyamasheke haravugwa inkuru y’akumiro,aho umugabo Murwanashyaka Innocent w’imyaka 30, yasohotse mu rusengero rwa EAR/ Paruwasi Gisuma- Remera mu kagari k’Impala agata umugore we Nyiransabimana Gloriose. Gloriose wari wambaye agatimba, bari kuri alitari, niho umugabo yamusize  ariruka, ari umugore ,pasiteri wari ugiye kubasezeranya n’ abari babutashye bose bagwa mu […]