Mu nama yahuje abakuru b’ibihugu bya Angola, u Rwanda, Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yafatiwemo imyanzuro irimo no kuba u Rwanda na Uganda bigiye kwicara bigasasa inzobe, bishaka umuti w’amakimbirane ari hagati yabyo.
Atangiza iyi nama yaberaga muri Angoka kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Nyakanga 2019, Perezida w’iki gihugu, Joà £o Lourenà §o yavuze ko mu biteranyije muri iyi nama harimo n’ikibazo cy’umubano w’u Rwanda na Uganda, itangazo ry’imyanzuro yayo rivuga ko Angola na Congo biba umuhuza muri iki kibazo.
Bwana Lourenà §o yatumiye ba perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Yoweri Museveni wa Uganda na Felix Tshisekedi wa Congo ngo baganire ku bibazo by’umutekano mu karere.
Mu myanzuro y’iyi nama harimo ko abayigize “bishimiye ko u Rwanda na Uganda bishaka gukomeza ibiganiro byo kubonera umutika ikibazo gihari”. Ko Angola izafatanya na Congo ubuhuza muri ibyo biganiro”.
Kuva mu 2017, hagaragaye ikibazo cy’imibanire mibi y’u Rwanda na Uganda, buri gihugu gishinja ikindi kwivanga mu mitegekere y’ikindi cyangwa ubutasi.
Imigenderanire n’ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Uganda yarazambye kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka bigira ingaruka zinyuranye ku bihumbi byinshi by’abaturage b’ibihugu byombi.
Ikinyamakuru Angola24horas gisubiramo amagambo ya Bwana Lourenà §o atangiza iyi nama, avuga ko “yizeye ko mu gihe kiri imbere hazaboneka amahoro hagati y’u Rwanda, Uganda na Congo”.
Yagize ati: “Gahunda y’iyi nama ni ngufi: amahoro hagati y’ibi bihugu, hamwe n’imibanire y’u Rwanda na Uganda. Ntabwo tugiye gukemura ibibazo by’akarere k’ibiyaga bigari byose, ariko ibibazo byinshi twizeye ko bizakemuka mu gihe cya vuba kiri imbere”.
Ku wa gatatu w’iki cyumweru umunyabanga wa Leta ushinzwe umuryango wa Afurika y’iburasirazuba mu bubanyi n’amahanga bw’u Rwanda yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko nta kirahinduka kuri iki kibazo.
Ibihugu byombi bifite imitwe irwanya ubutegetsi ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo.



