Abagandekazi benshi bahungiye uburetwa bakoreshwaga muri Ambasade ya Uganda i Dubai

Sangiza iyi nkuru

Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda yasabye Guverinoma gusobanura ingamba yafashe zo gutabara abakobwa b’Abagande baheze mu bihugu bagiye gushakamo imirimo bakoreshwa nk’abacakara. Depite Betty Nambooze kuri uyu wa Kane ushize akaba yarabwiye inteko ko hari abakobwa 53 baheze muri Ambasade ya Uganda I Dubai nyuma yo kuhahungira uburetwa n’itotezwa bakoreshwaga bakaba batizeye gusubira iwabo.

Depite Nambooze yavuze ko aba bakobwa bamuhamagaye bamutabaza bamubwira ko bahunze abakoresha babo mu ngo zitandukanye kubera gufatwa nabi. Yongeyeho ko abandi bagore benshi b’Abagande baheze ahantu hatandukanye bakoreshwa uburetwa hirya no hino hanze y’igihugu.

Yakomeje avuga ko amasezerano y’akazi aba bakobwa bagirana n’abakoresha ari yo atuma bitaborohera kukareka mu gihe bari mu bibazo cyangwa bakorerwa ihohoterwa nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ivuga.

Iyo basabye gusubira iwabo, basabwa kwishyura hagati y’amadolari 3,000 na 5000 afatwa nka komisiyo umukoresha aba yarishyuye ibigo bibashakira abakozi.

Bamwe mu bitabaza ambasade ya Uganda I Dubai bavuga ko abadipolomate bayo babasabye kwishyura ayo mafaranga mbere y’uko ambasade igira icyo ibafasha mu bijyanye n’amatike y’indege abasubiza iwabo.

Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda kandi yabwiwe ko hari bamwe mu batorotse abakoresha barara ku mabaraza ya ambasade.

Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Jacob Oulanyah, yasabye minisiteri y’umurimo guhita itangira iperereza kuri iki kibazo ikazageza ku nteko ibyo yagezeho bitarenze kuwa Kabiri.

Hon. Oulanya akaba yashimangiye ko igihugu gifite inshingano zo kwita ku baturage bacyo.

Yabajije ati: “Ese dufite uburyo bwo kumenyesha ambasade zacu aho aba bana bajyanwa? Bafite uburyo bwo kumenya aho bari, abaje n’aho bajyanywe kugirango bagire uburyo bwo gukurikirana aba bantu?”

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *