RDC: FARDC iremeza ko yigaruriye ibiturage bine byari byigaruriwe n’inyeshyamba

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu ijoro ryo kuwa Kane ushize rishyira kuwa Gatanu, itariki 12 Nyakanga, kigaruriye ibiturage bine byo muri Teritwari ya Djugu muri Ituri byari bimaze igihe byarigaruriwe n’inyeshyamba. Ibi byagezweho nyuma y’imirwano ikomeye y’iminsi itatu nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa FARDC wemeza ko abantu 9 bishwe.

Biravugwa ko FARDC yatangije, kuwa Kabiri ushize, ibitero ku birindiro by’izo nyeshyamba, hatavuzwe umutwe zibarizwamo, mu duce twa Ndendei, Dadaru, Saio na Asada, hagamijwe kwirukana izo nyeshyamba muri ibi biturage zari zimaze ibyumweru bynshi zigaruriye.

Umuvugizi wa FARDC muri Ituri, Lt. Jules Ngongo (uri ku ifoto), aravuga ko izo nyeshyamba zisuganyirizaga muri ibyo biturage nyuma yo kwirukanwa mu birindiro byazo mu ishyamba rya Wago.

Nyuma y’imirwano ikaze yari yiganjemo ibitwaro biremereye nk’uko Radio Okapi dukesha iyi nkuru ivuga, ingabo za leta zabashije kwirukana umwanzi mu bice byose byegereye ikiyaga. Lt Ngongo avuga ko hishwe inyeshyamba umunani n’intwaro zigafatwa, naho umusirikare umwe wa Congo akaba ari we waguye mu mirwano.

Sosiyete sivile yo muri Ituri, yemeje aya makuru, yishimiye iki gikorwa, isaba ko ingabo zaguma muri ibyo bice byambuwe inyeshyamba kugirango abatrage bahunze basubire mu byabo.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *