Mu gihe amezi agiye kuba Atanu Laforge Fils Bazeye wari Umuvugizi wa FDLR na Lieutenant-Colonel Theophile Abega wari ushinzwe iperereza boherejwe mu Rwanda, bimwe mu binyamakuru byo muri Congo bitangaza ko ubwo u Rwanda rwasabaga Congo aba bayobozi, narwo rwasabwaga Gen. Laurent Nkunda wahoze ari umuyobozi wâinyeshyamba za CNDP.
Mu Ukuboza 2018, nibwo Bazeye na Lt.Col Abega bafashwe nâigisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), nyuma baza koherezwa mu Rwanda, ubu bakaba baragejejwe imbere yâubutabera.
Ikinyamakuru MediaCongo, gitangaza ko ubwo u Rwanda rwari mu biganiro na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rusaba ko aba bagabo rwabahabwa, ngo nayo yasabaga ko rwabaha Gen. Laurent Nkunda, gusa ibi u Rwanda rukaba rubihakana.
Iki kinyamakuru gitangaza ko ubwo umwe mu bofisiye ba Congo, yaganiraga na JeuneAfrique mbere yâuko Abega na Bazeye bahabwa u Rwanda, yavugaga ko rutapfa guhabwa aba bagabo mu buryo ubwo aribwo bwose.
Yagize ati âHagombaga kuzamo na dosiye ya Laurent Nkunda, wahoze ari umuyobozi wa CNDP, ubu uri mu Rwanda hamwe nâiyabahoze ari abarwanyi ba M23, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakomeje gusaba ko boherezwa bakajya kuryozwa ibyaha bashinjwa gukorera muri Kivu yâAmajyaruguruâ.
Mu gushaka kumenya icyo Leta yâu Rwanda ivuga kuri iri guranwa rivugwa kuri aba bayobozi bâimitwe yâinyeshyamba yombi, Bwiza.com, ikoresheje ubutumwa bugufi, yabajije Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri yâUbubanyi nâAmahanga, Ubutwererane nâUmuryango wâIbihugu bya Afurika yâIburasirazuba, Nduhungirehe Olivier, ikibazo kigira kiti âMuraho Minisitiri, amakuru dukesha kimwe mu binyamakuru byo muri Congo, avuga ko u Rwanda rwaba rwarifuzaga guha Congo Laurent Nkunda, narwo rugahabwa aba- FDLR, Col. Abega Nsekanabo na Laforge Fils Bazeye, byaba ari ukuri? Murakoze!
Ubwo yagiraga icyo asubiza, Nduhungirehe yagize ati âIbyo ni ibihuha nkâibisanzwe, ntacyo nshaka kuvuga kuri buri gihuha gitambutseâ.
Bwiza.com nayo yongeye kumubaza iti âBivuze ko Gen Laurent Nkunda akiri mu Rwanda? Nduhungirehe, yasubije avuga ko ntacyo ashaka kugira icyo arenzaho.
Nkunda umusirikare utarahiriwe nâurugamba
Kuva mu 1993 ubwo Nkunda yinjiraga mu gisirikare cyâInkotanyi, yagumye mu ntambara kugeza tariki 2 Mutarama 2009. Uyu mugabo yari akirwana intambara zâurudaca ariko kugeza magingo aya ari mu mazi abira bitewe nâibyaha ashinjwa.
Nyuma yaho FPR/Inkotanyi ifatiye igihugu Nkunda we yahise asubira iwabo muri Congo dore ko avuka i Rutshuru muri Kivu yâAmajyaruguru. Mu mwaka wa 1997-1998 yari mu rugamba rutoroshye rwo guhirika Marchal Mobutu, uru rugamba rwaje kugera ku ntego Desire Kabila afata ubutegetsi.
Mu ntambara ya Kabiri ya Congo 2000-2003 Nkunda yagizwe Major mu mutwe wa RCD aza kugirwa General mu ngabo za Congo mu mwaka wa 2004 ubwo habagaho guhuriza hamwe imitwe yose yarwaniraga muri Congo.
Afatanyije nâingabo yayoboraga bigometse kuri Leta, baguma iyo mu mashyamba yâi Masisi maze batangira guhata igitutu Leta ndetse banashinga umutwe CongrĂ©s National Pour la Defense du Peuple (CNDP) wari ufite igisirikare na politiki.
Uyu mutwe wari ugamije guharanira uburenganzira bwâabanyeCongo bavuga Ikinyarwanda. Aba barwanyi ba Nkunda bararwanye imyaka nâimyaka ariko byaje kurangira atageze ku ntego.
Kuba umuntu yavuga ko urugamba rutamuhiriye ntabwo yaba abeshye kuko Nkunda yaje guhungira mu Rwanda ku wa 2 Mutarama 2009, afatirwa ku mupaka wâu Rwanda na Congo. Akaba ashinjwa ibyaha birimo ibyâintambara nâibyibasiriye inyokomuntu, gukoresha abana mu ntambara,…
Â
Â


