Umuvunyi mukuru w’u Rwanda, Murekezi Anastase arasaba abaturage bose kudahishira amakuru arebana na ruswa aho bayibonye n’uwo bayibonyeho uwo ariwe wese.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Nyakanga 2019, ubwo Afurika yizihizaga umunsi wahariwe kurwanya ruswa, ku rwego rw’igihugu ukizihirizwa mu Ntara ya Amajyepfo, Akarere ka Nyamagabe, niho urwego rw’umuvunyi kimwe n’abandi bayobozi barimo n’ab’Intara bavuze ko kuba muri aka Karere hagaragara ibibazo byinshi abayobozi batakemuye, bifitanye isano no kurengwanywa cyantwa se na ruswa.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Gasana Emmanuel avuga ko mu cyumweru bamaze bazenguruka mu bice bitandukanye by’aka Karere, bagiye bakirizwa uruhuri rw’ibibazo, agasanga iki kibazo kigomba kureberwa mu ndorerwamo y’ubushobozi mu myumvire bw’abakagombye kubikemura.
Yagize ati “Aho twajyaga hose abaturage babazaga ibibazo, urahagurutsa umukuru w’umudugudu ukamubaza uti kuki utagikemuye, akakureba, uw’Akagari nawe ni uko, akakureba nta n’isoni afite, mureke dufatanye,…”.
Nk’uko urwego rw’umuvunyi rubigaragaza, ngo ibi bibazo by’abaturage byiganjemo iby’imanaza zishingiye ku butaka n’iby’imyanzuro y’inkiko idashyirwa mu ngiro nyuma yo kuba itegeko ngo ababuranye bahabwe ibyo batsindiye, ibi ngo bigaha intebe ruswa.
Umuvunyi mukuru, Murekezi Anastase agira ati “Haba mu nzego z’ibanze n’uko bareba abayobozi mu nzego zo hejuru, turasaba abaturage gusobanukirwa ko bafite inshingano yo kwanga no kurwanya ruswa no gutanga amakuru kuri ruswa, batishisha, badafite ubwoba, badafite isoni, nta n’umwe ubasubiza inyuma muri icyo gikorwa cyo gutanga amakuru”.
Yakomeje avuga ko mu gihe abaturage bazaba bahagurukiye rimwe, umuyobozi wari ufite intego yo kurya ruswa, ngo azagira ubwoba bwo kuyisaba.
Mu ndorerwamo y’ubushakashatsi bukorwa buri mwaka na Transparency International Rwanda, bw’umwaka ushize wa 2018, bugaragaza ko aha hakirimo ikibazo, mu gutanga amakuru.
Umuyobozi wa Transparency International/Rwanda, Ingabire Marie Immaculee, avuga ko 38.2% by’abaturage, bavugaga ko bumvaga ko atari ngombwa ko batanga amakuru kuri ruswa, 23.3% ni abagiraga ubwoba ko bashobora kumererwa nabi, 20.7% bo ngo barakubwira ngo gutanga aya makuru ntacyo bimaze, ngo n’ubwo wayatanga ntacyo bikorwaho, bityo bakabifata nko guta umwanya.


