Gereza ya Bugesera: Abagororwa biyemeje kuvuga ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu mfungwa n’abagororwa bo muri gereza ya Bugesera iherereye mu Murenge wa Rilima , Akarere ka Bugesera biyemeje kuvuga ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse na mbere yayo.

Ibi babyiyemeje mu gihe cyo kungurana ibitekerezo nyuma y’ikiganiro ku kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo bagejejweho n’umushakashatsi muri Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, Mafeza Faustin, wabasobanuriye amateka y’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’uko ihanwa n’amategeko. Ikiganiro cyabaye kuwa kane tariki 11 Kamena 2019.

Gereza ya Bugesera yatangiye mu 1975 ubu ikaba ifungiyemo abagera ku 3451 harimo abagera kuri  1929 bafungiye icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uwitwa Pasitori Rutayisire Emmanuel  ukomoka muri Komine Murambi yayoborwaga na ruharwa Gatete Jean-Baptiste, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe kuva cyera kandi na bo bari babizi kugeza ubwo no nsengero babaga bazi umubare w’Abatutsi n’uw’Abahutu mu bayoboke babo.

Yavuze ko yari yarahishe umuryango we ibyo yakoze muri Jenoside ariko bigeze nyuma azana umugore we n’umwana we kuri gereza avuga ibyo yakoze na bo bumva. Yavuze ko yatangiye kuvuga ukuri kuri Jenoside no gutanga amakuru yose azi.

Yongeyeho ati “Mureke dusabe imbabazi ziriya mpfubyi twarijije amarira ,twambuye imiryango yabo, twahemukiye. Iyi Leta ni nziza kuko ibyo twakoze ntabwo twari dukwiye kuba tukiriho.

Ndagaya abantu muri aha mwanze kuvuga ukuri kandi mwicaye hano. Mwaretse tukavuga ukuri? Kandi abanze kuvuga ni bamwe bari abayobozi batubwiraga ngo niduhaguruke twice Abatutsi. Ubwo nimwanga kuvuga murumva bizagenda gute?”

Uwitwa  Gashankwanzi ufungiye icyaha cya Jenoside ,ukomoka mu Karere ka Bugesera yagize ati “Uyu mushakashatsi yagize neza ariko ni umwana . Njyewe ibyabaga byose ndabizi kandi narabirebaga , Abahutu twabuze urukundo tubura ubumuntu ariko ntabo twifuza ko Jenoside yazongera ukundi. Ubu turimo gukora igitabo kigaragaraza amateka”.

Undi mugororwa nawe ufungiye iki cyaha yagize ati “Navutse mu 1958 ariko kuva icyo gihe Abatutsi baratotezwaga cyane kuko kuva icyo gihe  baratwikirwaga bagahunga. Mu  1970  umusaza twari duturanye we n’umugore we babashyize mukadeyi babata muruzi. Kuva icyo gihe rwose Abatutsi baricwaga. Ejobundi mu 1994 njyewe nari umugabo nubatse ,abayobozi bacu baraje kandi hafi ya bose bari hano sinabavuga amazina ariko barahari, nibo bazaga bakadukoresha inama batubwira ko tugomba kwikiza Abatutsi”.

Mu 1994 ubwo twari twicaye i Musenyi haje Burugumesitiri witwa Karerangabo aratubwira ngo “muraho muricaye kandi Abatutsi ba  Nyamata barimo kuza kubica. Yazanye imodoka igenda ivuga ngo umugabo wese ufite imbaraga muhaguruke mujye kwica Abatutsi ariko mudasahura kuko muzasahura mwamaze kubica bose”.

Uyu yavuze ko yari mu gitero cyagabwe ku Batutsi bari muri Kiliziya ya Ntarama ku itariki  14/04/1994 cyahitanye abagera kuri 5000.

Ku rundi ruhande ariko bagaragaje ko mu bafungiye muri iyi gereza hakirimo amacakubiri n’ivangura kuko uje gufungirwamo wese babanza kumubona mu ndorerwamo z’amoko.

Bifuje ko bajya bahabwe bene ibi biganiro kenshi kandi abashakashatsi bakajya bajya kubashakaho amakuru kuko bazi byinshi ku mateka ya Jenoside banagizemo uruhare.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *