Minisitiri w'Umurimo wa Amerika yeguye ku mirimo ye

Sangiza iyi nkuru

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika aravuga ko Minisitiri w’Umurimo, Alexander Acosta, yeguye kubera uburyo yitwaye mu kibazo cy’umuherwe Jeffrey Epstein waregwaga gukora ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Perezida Trump yabitangaje kuri uyu wa Gatanu, itariki 12 Nyakanga, Acosta amuhagaze iruhande mbere y’uko afata urugendo yerekeza muri Leta za Wisconsin na Ohio.

Acosta yabwiye abanyamakuru ko ariwe ubwe wafashe icyemezo cyo kwegura, nyuma agahamagara Perezida Trump abimumenyesha nk’uko iyi nkuru dukesha Ijwi rya Amerika ikomeza ivuga.

Perezida Trump yatangaje ko Minisitiri wungirije w’umurimo, Patrick Pizzella, ari we musimbura w’agateganyo kuri uwo mwanya, Acosta n’amara kugenda mu minsi irindwi iri imbere.

Acosta yeguye hashize iminsi ibiri ahagaze ku cyemezo yafashe mu myaka irenga 10 ishize akiri umushinjacyaha ku rwego rw’igihugu; icyemezo cyo guhanisha igifungo cy’igihe gito umuherwe Jeffrey Epstein waregwaga gucuruza abana bashorwa mu mibonano mpuzabitsina.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *