Umugabo wivugira ko ari inshuti y’akadasohoka k’Umunyakenya, Dr Kinuthia Charles ufatwa nk’umucurabwenge w’ubutekamutwe bwabereye kuri Kigali Convention Center avuga ko u Rwanda niruhana uyu mugabo ruzaba rugaragaje ko rudatekanye kandi ko rukaba rutemera impinduka.
Abanyakenya barimo uyu Dr Kinuthia n’Umunyarwanda umwe, Niyonkuru bari gukurikiranwa n’inkiko ku bw’ubutekamutwe bakoreye abasaga 2500 besnhi biganjemo urubyiruko mu cyari cyiswe ‘Wealth Conference’ cyabereye kuri Kigali Convention Center (KCC).

Uyu wivugira ko afite ubwenegihugu bw’Amerika ubutumwa bwe bwagaragaye kuri Twitter yavuze ko ibyakozwe na Dr Kinuthia nta kosa ririmo kuko atari mu Rwanda gusa bibaye. Ibi bigatuma avuga ko byasiga u Rwanda icyasha mu gihe rwabimuhanira.
Yagize ati “ Mfite ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ndi inshuti y’igihe kirekire y’uregwa, Charles Kinuthia. Charles yaje mu gihugu cyanyu nk’umutumire ngo agire ibyo avuga ku bya bizinesi n’uko bikorwa kugira ngo umuntu atere imbere. Ntiyarazanwe n’ikibi nk’uko byagiye bigenda mu bindi bihugu bitandukanye ku Isi. Ibyo akora ni kimwe n’iby’abandi bazwi nka Tony Robins na T.J Fox (…),”
Yakomeje agira ati “ Ibi nibikomeza kandi ibyaha bikamuhama bizaba bishatse kubwira bagenzi be ko igihugu cyanyu kidatekanye kandi ko kidashaka impinduka. Charles ni umuntu ufite umutima mwiza wo kwigisha. Leta yanyu ikwiriye kumureka akajya gutanga impano ye ku bandi bayikeneye.”

Uyu aravuga ibi mu gihe ubushinjacyaha bwabwiye urukiko rw’ibanze rwa Kagarama mu Karere ka Kicukiro mu iburanisha rheruka ko uvuga aba bantu badashobora kurekurwa kuko mu magambo ye “ Ni imbogamizi ku mutekano w’igihugu.”
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Buvuga ko aba bakusanyije amafaranga asanga miliyoni 27 muri iki gikorwa cyasize benshi bimwiza imoso, babuze ayo bacira n’ayo bamira kuko bizejwe guhabwa amafaranga bagategereza bagaheba.


