Ukraine: Televiziyo yateganyaga gutambutsa filimi mbarankuru igaragaramo Putin yagabweho igitero

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 13 Nyakanga, Televiziyo imwe yo mu gihugu cya Ukraine yagabweho igitero cy’igisasu cya RPG nyuma yo gutangaza ko igiye gutambutsa filimi mbarankuru yagombaga kugaragaramo na Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya.

Igitero cyagabwe ahagana saa 3:40 z’igicuku, cyafashwe nk’igitero cy’iterabwoba n’abayobozi, nta muntu cyakomerekeje ariko cyangije ikirango cy’iyi televiziyo yitwa “112 Ukraine” nk’uko byemezwa n’igipolisi.

Imbunda ya RPG yakoreshejwe muri iki gitero yasizwe aho ngaho, mu gihe igipolisi cyakajije umutekano mu murwa mukuru, Kiev, kigamije guta muri yombi umuntu wari umaze kukigaba.

Umuyobozi w’iyi televiziyo, Yegor Benkendorf mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, yasabye Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, guhita yamagana icyo gitero cyagabwe kuri televiziyo yabo.

Ati: “Ugomba gutangaza bisobanutse ko nta n’umwe ukwiye gukoresha ingufu ku itangazamakuru muri Ukraine.”

Iyi nkuru dukesha AFP iravuga ko iyi televiziyo y’umudepite wegereye u Burusiya, Taras Kozak, muri iki cyumweru yari yahawe gasopo n’abashinjacyaha bo muri Ukraine kuri gahunda yari ifite yo kwerekana filimi mbarankuru (documentary) yatunganyijwe n’Umunyamerika, Oliver Stone, yise mu Cyongereza “Revealing Ukraine”. Muri iyi filimi ngo hakaba harimo n’ikiganiro na Perezida Vladimir Putin.

Putin ndetse n’umunyapolitiki ushyigikiye u Burusiya, Viktor Medvedchuk, bakaba bagira icyo bavuga ku bibera muri Ukraine muri iyi filimi yakomeje kutavugwaho rumwe.

Nyiri iyi televiziyo “112 Ukraine”, bwana Kozak, afatwa nk’umuntu wegereye cyane uyu Medvedchuk, ukunze kutavugwaho rumwe muri Ukraine kubera ukuntu nawe ari inshuti ya Perezida Putin.

Guverinoma ya Ukraine ikaba ihanganye n’abayigometseho bashyigikiwe n’u Burusiya kuva mu 2014. Bashaka gusubiza Ukraine munsi y’ubutegetsi bw’u Burusiya nk’uko yahoze ari kimwe mu bihugu bigize Repubulika Zunze Ubumwe z’Abasoviyete.

maxresdefault 2
Aho igisasu cyafashe

Umushinjacyaha Mukuru wa Ukraine, Yuriy Lutsenko, kuri uyu wa Kane ushize akaba yarasobanuye iyi filimi mbarankuru nka filimi ya poropaganda y’Abarusiya, akavuga ko umuntu wese uzagira uruhare mu kuyitambutsa azahamagazwa agahatwa ibibazo.

Kuwa Gatanu, “112 Ukraine” ikaba yari yaburiye abakozi bayo ko yakiriye ubutumwa bw’iterabwoba bw’uko ishobora kugabwaho igitero kubera iyi filimi byari biteganyijwe ko uzatambutswa mu cyumweru gitaha.

Iyi televiziyo rero byaje kurangira ivuye ku izima ihagarika kuzerekana iyo filimi ivuga ko biri mu rwego rwo kwirinda ibihano no gushinjwa ibyaha.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *