Ebola mu mugi wa Goma

Minisiteri y’ubuzima muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yemeje ko icyorezo cya Ebola cyageze mu mugi wa Goma, wegereye Gisenyi mu Rwanda. Ni umuuntu umwe uvugwaho iyi ndwara muri uyu mugi. Ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press bitangaza ko ari umupasiteri wabaga mu mugi wa Butembo. Kuva iki cyorezo cyagera muri iki gihugu mu 2018, mu […]

Amafaranga Rayon Sports yinjije n'ayo yasohoye mu 2018/2019

Kuri iyi tariki ya14 Nyakanga, ikipe ya Rayon Sports yakoze inteko rusange yashyizeho ubuyobozi bushya. Hatanzwe kandi na raporo y’umwaka w’imikino wa 2018/2019 ivuga uko ikipe yinjije n’amafaranga yasohoye. Ubuyobozi bushya bwa Rayon Sports burangajwe imbere na Munyakazi Sadate, umuyobozi w’ikipe wasimbuye Paul Muvunyi wabaye umuyobozi w’ikipe w’icyubahiro. Umuyobozi wungirije ni Thadee Twagirayezu,umubitsi ni Cyiza […]

Yakatiwe 70 nyuma yo gukwirakwiza amashusho asambanya uruhinja yibyariye

  James Lockhart ni umuturage utuye muri leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Yifashe amashusho asambanya umwana we kuva afite umwaka umwe w’amavuko, ayashyira ku rubuga. Ubutabera byamukatiye igifungo cy’imyaka 70 nyuma yo kubona amahano yakoze, icyaha cyamaze no kumuhama. Uretse n’iki gihano kandi, Lockhart w’imyaka 31 y’amavuko yasinye avuga ko azafasha inzego […]

Yasanganwe umurambo wa nyina yari amaze imyaka itatu abana na wo

Umugore wo muri Leta ya Texas muri Amerika yatawe muri yombi nyuma y’uko umurambo wa nyina bawusanze mu nzu ye y’ibyumba bibiri abanamo n’umukobwa we. Polisi icyeka ko uyu mukecuru w’imyaka 71, yapfuye yituye hasi mu 2016. Umukobwa we w’imyaka 47, ashinjwa ko atabashije gufasha nyina igihe ibyo byabaga kuko ngo “yapfuye hashize iminsi” yituye […]

Uganda: Libani iramagana ifungwa ry’abaturage bayo bafungiwe na ISO ahantu hatazwi

Leta ya Libani yamaganye ifungwa ry’abaturage bayo bafungiye muri kasho z’Urwego rw’Umutekano w’Imbere mu Gihugu rwa Uganda, ISO. Biravugwa ko aba bagabo babiri, Ali Hussein Yassin na Hussein Mahmoud Yassin, bafatiwe ku Kibuga cy’Indege bakaba Bafunzwe batemerewe kubonana n’umujyanama mu by’amategeko. Ali Hussein Yassin na Hussei Mahmoud Yassin bafatiwe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Entebbe, […]

Burundi: Umuyobozi w’Imbonerakure yagizwe Umuyobozi wa Televiziyo na Radio by’igihugu, RTNB

Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, iravuga ko uwari umuyobozi w’uruganda rw’isukari kugeza ubu, Eric Nshimirimana, bivugwa ko nta kintu azi ku itangazamakuru, yagizwe Umuyobozi wa Radio na Televiziyo by’u Burundi, RTNB. Impamvu ngo ni ukugira ngo ishyaka CNDD FDD ribashe kugira ububasha bwuzuye kuri iki kigo cya Leta mu gihe habura igihe kitageze ku mwaka ngo […]

AFCON 2019: Uburemere bw’umukino wa ½ uza guhuza Nigeria na Algeria

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Nigeria, “ Super  Eagles ”, kuri iki Cyumweru mu mukino uyihuza n’ikipe ya Algeria iraba ikinira ku ntego z’amadolari byibuze 75,000 nibaramuka batsinze. Ni umukino uhuza ikipe y’umupira w’amaguru ya Nigeria n’iya Algeria muri kimwe cya kabiri cy’Imikino ya nyuma y’Igikombe cya Afurika cy’Ibihugu , AFCON 2019, ubera Cairo kuri […]

WICIKA INTEGE ZO KWAKIRA IMIGISHA IRI INYUMA YIBYO BIGERAGEZO BYAWE-Rev. Nibintije

2 Abakorinto 4:17 “Kuko kubabazwa kwacu kw’ igihwayihwayi kw’ akanya ka none kwiyongeranya, kuturemera ubwiza bw’ Iteka ryose bukomeye.” Biroroshye kwerekeza amaso ku bibazo tuba dufite. Ariko iyo uhanze amaso ku migisha uzabona umaze gutsinda ibyo bigeragezo, ikizakurikiraho nyuma yo kubabazwa n’ ibyo bibazo ni ibyishimo n’ umunezero. Reka ngerageze ku bikumvisha neza: Mu myaka […]

Ukraine: Televiziyo yateganyaga gutambutsa filimi mbarankuru igaragaramo Putin yagabweho igitero

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 13 Nyakanga, Televiziyo imwe yo mu gihugu cya Ukraine yagabweho igitero cy’igisasu cya RPG nyuma yo gutangaza ko igiye gutambutsa filimi mbarankuru yagombaga kugaragaramo na Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya. Igitero cyagabwe ahagana saa 3:40 z’igicuku, cyafashwe nk’igitero cy’iterabwoba n’abayobozi, nta muntu cyakomerekeje ariko cyangije ikirango cy’iyi televiziyo yitwa “112 […]

Musanze: Abaturiye pariki barataka inzara kubera konerwa n'inyamanswa zatorotse

Abatuye mu Mirenge ihana imbibi na Pariki y’Ibirunga bavuga ko kwonerwa n’inyamaswa zitoroka iyi pariki zikaza mu mirima yabo, byatumye bibasirwa n’inzara. Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze busaba aba baturage kugana ikigega cyashyiriweho gutanga indishyi ku bangirijwe n’inyamaswa nk’uko iyi nkuru dukesha RadioTv10 ikomeza ivuga. Zimwe mu nyamaswa zishyirwa mu majwi ko zitoroka pariki zikajya mu […]

Burundi: Abaturiye ishyamba ry’Ikibira bahangayikishije n’inyeshyamba baribonyemo

Abaturage batuye mu gace ka Bumba n’utundi twegereye ishyamba kimeza ry’Ikibira, bavuga ko bafite impungenge z’umutekano wabo, nyuma yo kuribonamo abantu bitwaje intwaro bavuga Ikirundi. Aba baturage basaba inzego z’umutekano kuwukaza muri aka gace. Baganira na SOS medias/ Burundi, abo mu duce twa Bumba, Bitare na Bihembe, muri Komini Bukinanyana, Intara ya Cibitoke, bavuze ko […]

Sudani: Abiciwe ababo batangiye gusaba ubutabera

Abanyasudani babarirwa mu bihumbi bakwiriye imihanda y’umurwa mukuru Khartoum no mu yindi migi bazirikana iminsi 40 ishize abambari b’ubutegetsi bakoresheje igitugu gutatanya bakanahitana bamwe mu baturage bari bakoze imyigaragambyo yo kwicara. Umwe mu bayobozi b’abaturage bari mu myigaragambyo yavuze ko inama bagombaga kugirana n’abayobozi b’ubutegetsi bwa gisirikare yasubitswe igashyirwa ku cyumweru. Muri iyo nama bagombaga […]