Musanze: Abaturiye pariki barataka inzara kubera konerwa n'inyamanswa zatorotse

Sangiza iyi nkuru

Abatuye mu Mirenge ihana imbibi na Pariki y’Ibirunga bavuga ko kwonerwa n’inyamaswa zitoroka iyi pariki zikaza mu mirima yabo, byatumye bibasirwa n’inzara.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze busaba aba baturage kugana ikigega cyashyiriweho gutanga indishyi ku bangirijwe n’inyamaswa nk’uko iyi nkuru dukesha RadioTv10 ikomeza ivuga.

Zimwe mu nyamaswa zishyirwa mu majwi ko zitoroka pariki zikajya mu baturage kona harimo inkima n’imbogo zikunze kona ibigori amashaza n’ibindi, naho ingagi zo ngo zangiza amashyamba y’aba baturage kuko zishishura ibiti bugacya byumye.

Uretse kuba izi nyamaswa zonera aba baturage, banagaragaza impungenge z’ubuzima bwabo kuko mu gihe zaje mu ngo zabo bacyeka ko zishoborano guhitana ubuzima bwabo.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *