James Lockhart ni umuturage utuye muri leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Yifashe amashusho asambanya umwana we kuva afite umwaka umwe w’amavuko, ayashyira ku rubuga.
Ubutabera byamukatiye igifungo cy’imyaka 70 nyuma yo kubona amahano yakoze, icyaha cyamaze no kumuhama.
Uretse n’iki gihano kandi, Lockhart w’imyaka 31 y’amavuko yasinye avuga ko azafasha inzego z’umutekano gutahura abandi bakora ibikorwa byo gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni ku mbuga zitandukanye, cyane abakora ihohoterwa.
The Sun ivuga ko uyu mugabo yahohoteye uyu mwana mu mezi agera kuri 23, amahano yatangiye ubwo umwana we yari afite umwaka.
Kuri uru rubuga, Lockhart yakoreshaga amazina abiri ari yo Strangewood na Hardwood. Inzego z’umutekano zaramushakishije zimukura iwe, aho zasanze andi mashusho y’abana batatu yahohoteye n’amafoto 4000.
Izi nzego zeretse aya mashusho umugore wa Lockhart utari uzi ibyabaye, abona koko ni umwana we bakoreraga amahano, ndetse abona n’ukuboko yamenye ko ari uk’umugabo we.
Iki gifungo cyahawe Lockhart kugira ngo avanwe muri rubanda kuko nta kiza bamwitezeho uretse kubangiririza imiryango. Ibi bitangazwa na Michael Cohran, umwe mu bagize uru rwego rw’umutekano wagize ati: ” Inyamaswa ntabwo izongera kuhohotera abana.”


