Burundi: Umuyobozi w’Imbonerakure yagizwe Umuyobozi wa Televiziyo na Radio by’igihugu, RTNB

Sangiza iyi nkuru

Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, iravuga ko uwari umuyobozi w’uruganda rw’isukari kugeza ubu, Eric Nshimirimana, bivugwa ko nta kintu azi ku itangazamakuru, yagizwe Umuyobozi wa Radio na Televiziyo by’u Burundi, RTNB. Impamvu ngo ni ukugira ngo ishyaka CNDD FDD ribashe kugira ububasha bwuzuye kuri iki kigo cya Leta mu gihe habura igihe kitageze ku mwaka ngo habe amatora rusange.

Mu Burundi, Eric Nshimirimana asanzwe ari Umuyobozi w’Urubyiruko rw’Ishyaka CNDD-FDD ruzwi nk’Imbonerakure. Human Rights Watch kuwa Gatanu yibukije ko Imbonerakure zihamwa n’ibyaha byo gufunga binyuranyije n’amategeko n’ubwicanyi.

U Burundi bukaba buri gukorwaho iperereza n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, CPI, ku byaha byibasiye inyokomuntu, ndetse uru rukiko rushinja Imbonerakure kuba zikoreshwa n’ubutegetsi mu guca intege abatavuga rumwe nabwo .

D L69v4XUAANp0Z

Iyi nkuru irakomeza ivuga ko icyo bisobanuye gikomeye ku banyamakuru bamwe ba Radio na Televiziyo by’u Burundi, RTNB.

Eric Nshimirimana, usanzwe ari Umuyobozi w’Imbonerakure, amaze iminsi igera kuri itatu ari umuyobozi mushya wa RTNB. Uyu ngo mbere yari umuyobozi w’uruganda rw’isukari, nta kintu azi ku itangazamakuru.

Umwe mu banyamakuru ba RTNB akeka ko yashyizweho, “ kugirango CNDD-FDD yizere ko ifite ukuboko kuzuye kuri iki gitangazamakuru cyumvwa cyane mu giturage .”

Ngo: “ Ni ubutumwa kandi ku batavuga rumwe n’ubutegetsi ngo bamenye ko Radio na televiziyo by’igihugu bigenzuwe neza mu gihe habura igihe kitagera ku mwaka ngo amatora y’umukuru abe ateganyijwe kuwa 20 Gicurasi 2020 ”, nk’uko byemezwa n’umwe mu bakozi ba Sosiyete Sivile y’u Burundi utashatse ko amazina ye atangazwa.

D L699aWsAEpFgH

Human Rights Watch ku ruhande rwayo yamaganye, igenwa ku mwanya ibona nk’ikinyafu gikomeye ku bantu bose bakorewe ibyaha n’Imbonerakure no ku bwisanzure bw’itangazamakuru mu Burundi.

Perezida Pierre Nkurunziza uri gusoza manda yayoboye nyuma yo kurokoka ihirikwa ry’ubutegetsi bwe ryateguwe n’ababonaga adakwiye iyi manda bo bemezaga ko yari iya gatatu, ikaba inyurayije n’itegeko nshinga, kugeza ubu ntarisubira ku cyemezo yafashe cyo kutaziyamamariza indi manda, yaba ari iya kane, mu gihe bamwe mu bakurikiranira hafi ibibera mu Burundi bemeza ko ibyabaye mu 2015 bishobora gusubira mu 2020.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *