Uganda: Libani iramagana ifungwa ry’abaturage bayo bafungiwe na ISO ahantu hatazwi

Sangiza iyi nkuru

Leta ya Libani yamaganye ifungwa ry’abaturage bayo bafungiye muri kasho z’Urwego rw’Umutekano w’Imbere mu Gihugu rwa Uganda, ISO. Biravugwa ko aba bagabo babiri, Ali Hussein Yassin na Hussein Mahmoud Yassin, bafatiwe ku Kibuga cy’Indege bakaba Bafunzwe batemerewe kubonana n’umujyanama mu by’amategeko.

Ali Hussein Yassin na Hussei Mahmoud Yassin bafatiwe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Entebbe, kuwa 07 Nyakanga 2019 bafashwe n’abakozi ba ISO.

Bivugwa ko Ali yerekezaga muri Liban yanyuze muri Ethiopia no muri Tanzania ubwo yafatirwaga ku Kibuga cy’Indege cya Entebbe.

Uyu ufite ikigo cy’ubwubatsi cyigenga kitwa LDC Construction, yabwiwe ko adashobora gukomeza urugendo rwe ajya muri Liban akoresheje passport yari afite.

Ali bivugwa ko afite ubwenegihugu bubiri, yasabye mugenzi we Mahmoud kujya kumuzanira passport ye ya Liban I Kampala.

Mahmoud yarihuse agera ku kibuga cy’indege nk’uko Ali yabimusabye, ariko na nyuma yo kwerekana passport ya Liban, abakozi bo ku kibuga cy’indege bamubwira ko adashobora gukomeza.

Aba banya-Libani babwiye bene wabo ko basubiye i Kampala kuko urugendo rwa Ali rwahagaritswe, aba ari nabwo bwa nyuma imiryango yabo ibumva.

Urwandiko rwavuye muri Ambasade ya Libani rivuga ko aba baturage babo bafungiwe ahantu hatazwi batemererwa no kubonana n’abajyanama mu by’amategeko.

Ambasaderi wa Libani muri Uganda, Yasser Ahmed, yagize ati: “ Abantu bashimutiwe Ku Kibuga cy’Indege cya Entebbe kuwa 07 Nyakanga 2019 saa 7:30 z’ijoro ,”

Ubwo ikinyamakuru Chimpreports, dukesha iyi nkuru, cyageragezaga kumva icyo Ubuyobozi bw’Ikibuga cy’Indege cya Entebbe buvuga, cyabwiwe ko abo bantu bari mu maboko y’Urwego rushinzwe Umutekano imbere mu Gihugu, ISO.

Cyagerageje kumva n’icyo ISO ivuga, ariko ngo kugeza ubwo inkuru yasohokaga nta gisubizo cyari cyabonye.

Ni mu gihe uru rwego rwa Uganda rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu, rukomeje gushinjwa gushimuta no gufunga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, abantu batandukanye barimo abanyamakuru, abacuruzi, abakekwaho ubwo, ariko ntiwakwirengagiza abandi banyamahanga barimo n’Abanyarwanda nabo bagiye bahura n’uru rwego muri ibi bihe umubano w’ibihugu byombi utifashe neza.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *