Ibirori byo kwizihiza Umunsi w’Ubwigenge mu Bufaransa bizwi nka Bastille Day, kuri iki Cyumweru, itariki 14 Nyakanga, I Paris byasojwe no guhangana hagati y’igipolisi n’abigaragambya (bafitanye isano n’aba Gilets jaunes), aho abagera mu 170 batawe muri yombi nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi.

Abayobozi mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi nka Chancelliere w’u Budage, Angela Melker na Minisitiri w’Intebe w’u Buholandi, Mark Rutte, ni bamwe mu bifanyije na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron mu gukurikirana akarasisi ka gisirikare ngarukamwaka. Hari kandi abahagarariye igisirikare cy’ibindi bihugu 9 byo mu Burayi.

Ibyo birori ariko nk’uko tubikesha RFI, byaje kuzamo guhangana ku ngoro y’umukuru w’igihugu, Champs-Elysées, nyuma y’akarasisi ngarukamwaka kakozwe, byibutsa imyigaragambyo y’ab’udukoti tw’umuhondo (Gilets jaunes) yamaze amezi arindwi.

Igipolisi kitabaje ibyuka biryana mu maso mu kuvana abigaragambya mu nzira, mu gihe bo bashwanyuzaga bariyeri z’umutekano ari nako batwika imyanda n’ubwiherero ngendanwa.

Biravugwa ko akarasisi ubwako kagenze neza, aho ibihumbi 4,300 by’abashinzwe umutekano byagakoreye ku muhanda ukikije Champs-Elysées. Ni akarasisi kabaye umuco kuko katangiye gukoreshwa nyuma y’intambara ya Mbere y’Isi.



Ariko, mu modoka ya gisirikare idafite igisenge, ari kumwe na Gen Franà§ois Lecointre, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Bufaransa, Perezida Emmanuel Macron yakirijwe ibitutsi n’aba Gilets jaunes.


