Abazahagararira u Rwanda mu mahanga bashya

Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 111; none ku wa 15 Nyakanga 2019, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho Abazahagarira u Rwanda mu bihugu by’amahanga mu buryo bukurikira: Gasamagera Wellars azahagararira u Rwanda muri Repubulika ya Angola. Higiro Prosper azahagararira u […]

Asia: Umwuzure watwaye ubuzima bwa benshi mu bihugu bitatu

Kuri iyi tariki ya 15 Nyakanga 2019, umwuzure wishe abantu 130 mu bihugu by’Ubuhinde, Nepal na Bangladesh, abantu hafi miliyoni enye bavanwa mu byabo. BBC ivuga ko 67 bapfiriye muri Nepal, 30 barabura, abandi 38 barakomereka nk’uko igipolisi cy’iki gihugu kibitangaza. Umugezi wa Brahmaputra  utemba unyura mu Buhinde, Bangladesh n’Ubushinwa wuzuye, ujya mu biturage bisaga […]

Minisiteri y’ubuzima iraburira abakoresha umupaka wa Rubavu kutajya I Goma mu gihe hakivugwa Ebola

  Minisitiri w’ubuzima Dr Diane Gashumba araburira abanyarwanda bakoresha umupaka wa Rubavu kwirinda kujya I Goma mu gihe hakivugwa Ebola ndetse n’abagiyeyo bakitwararika. Ibi minisitiri Gashumba yabisabye abanyarwanda kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Nyakanga 2019 ,ubwo yaganiraga n’abanyamakuru ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo uherereye mu Burengerazuba bw’u Rwanda mu karere ka […]

Nyamasheke: Abayobozi ba FPR/ Inkotanyi basabwe kongera ingufu mu kuzamura imibereho myiza y'abaturage

Mu mahugurwa y’umunsi umwe y’inzego nshya  z’umuryango FPR/Inkotanyi ku rwego rw’Umurenge muri  Nyamasheke, abatowe basabwe byinshi birimo guharanira ko buri muturage w’aka karere agira imibereho irushijeho kuba myiza, ubunyangamugayo no kuba intangarugero muri byose byiza aho batuye  no kwirinda icyabangamira cyose ko intego z’umuryango FPR Inkotanyi mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage zigerwaho. Ni amahugurwa aje […]

Bobi Wine na Chameleone bambariye urugamba rwo kuvana Museveni ku butegetsi

Dr Chameleone na Bobi Wine, bombi bamenyekanye cyane kubera muzika, batangaza ko ubu bambariye urugamba rugamije impinduka muri Uganda. Jose Chameleone aherutse gutangaza ko na we yinjiye muri politiki, mu gihe Bobi Wine we ayimazemo igihe. Chameleone  amazina ye y’ukuri ni Joseph Mayanja  yatangaje ko yinjiye muri politiki nk’umuyoboke w’ishyaka Democratic Party ritavuga rumwe n’ubutegetsi. […]

Burundi: Ikinyamakuru cyari gisigaye kivuga ibitagenda gishobora gufungwa mbere y’amatora

Ikinyamakuru Iwacu cyo mu gihugu cy’u Burundi kiri mu gihirahiro nyuma y’aho amakuru gifite yemeza ko gishobora no gufungwa mbere y’amatora yo mu 2020. Ni nyuma yo kuburirwa n’Ikigo gishinzwe kugenzura itangazamakuru, CNC. Aya makuru yemejwe n’umuyobozi w’Ikinyamakuru Iwacu, Antoine kaburahe, kuri ubu ubarizwa mu buhungiro kuko nawe ari mu bashinjwa gushaka guhungabanya inzego z’igihugu […]

Uwari ihabara rya Diamond yibasiye Tanasha Donna

Uwari ihabara ry’umuhanzi Diamond Platnumz, Lynn yibasiye Tanasha Donna kuri ubu utwitiye uyu muhanzi ashaka kumvikanisha ko aciriritse. Uyu mukobwa na we uri mu bihagazeho mu bijyanye n’imitungo yannyeze Tanasha avuga  ko atunze imodoka ari uko atwite inda ya Diamond. Amwishongoraho avuga ko we yigize cyane ko atunze imodoka enye bidasabye ko atwita cyanwga ngo […]

Kigali: Hashyizwe ibuye ry'ifatizo ahagiye kubakwa ibiro by'Umudugudu wa Kamatamu utarangwamo ibyaha

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Nyakanga 2019, ubwo Polisi y’u Rwanda yatangizaga ukwezi kwahariwe ibikorwa byayo, hashyizwe ibuye fatizo ahagiye kubakwa ibiro by’Umudugudu wa Kamatamu, uherereye mu Murenge wa Mageragere, Akarere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali, nk’umudugudu watoranyijwe nk’utarangwamo ibyaha. Kamatamu iri mu midugudu itarangwamo icyaha izubakirwa ibiro byo gukoreramo muri uku […]

Sinkijya koga muri Pisine, banteye ubwoba ko nshobora kuzatwitiramo- Ese nibyo?

Mugire amahoro ya Nyagasani, nitwa Betty iwacu ni mu Karere ka Nyarugenge, nkaba mfite imyaka 25 y’amavuko. Nakundaga kujya koga muri Pisine rusange ariko bambwiye ko umugabo cyangwa se umusore ashobora gusohoreramo intanga ze zikaba zakwinjira mu gitsina, umukobwa akaba yahita atwitiramo. Aya makuru yanteye ubwoba, ku buryo hari inshuti zanjye nke nabajije zimbwira ko […]

Yagiye kwiba mu rusengero rwa PEFA asiga ibaruwa isaba imbabazi

Mu Ijoro ryo kuri iki Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere, itariki 15 Nyakanga, igisambo kinjiye mu rusengero rwa PEFA ruherereye ahitwa Nyandarua, mu gihugu cya Kenya, kirangije gisiga ibaruwa isaba imbabazi kubw’icyo gikorwa. Ngo ni nyuma yo gusanga nta mafaranga ari mu rusengero. Ibi ngo byabaye nyuma y’amezi makeya abaturage baciye umutwe abantu bakekwagaho […]

Kicukiro: Abagabo basabwe kwitabira umugoroba w’ababyeyi

Abaturage bo mu Karere ka Kicukiro bavuga ko aho batangiriye kwitabira umugoroba w’ababyeyi, hari byinshi bigenda bikemuka mu ngo birimo amakimbirane, igwingira ry’abana, isuku n’ibindi, bityo n’abagabo bakaba basabwa kuwitabira ari benshi. Bavuga ko mu mugoroba w’ababyeyi bahigira byinshi bitandukanye birimo n’iterambere ry’umudugudu batuyemo, bakaba bifuza ko ibyiciro byose birimo abagabo n’abagore byawitabira. Uyu ati” […]

Ku ishuri bigeze kutubaza icyo tuzaba dukuze mvuga ko nzaba Perezida- Amb.Nduhungirehe

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba,  Nduhungirehe Olivier, avuga ko yakunze Politiki akiri muto, by’umwihariko akaba yarumvaga mu nzozi ze yazaba Perezida. Gukunda politiki no kumva yazaba umuntu ukomeye muri Politiki, Nduhungirehe, avuga ko afite aho abikomora, ngo kuko se umubyara na we yari umunyapolitiki. Mu kiganiro yagiranye […]

Imana iguha ibyo ukeneye byose

IGICE CYA MBERE Abanyafilipi 4:19 “Kandi Imana yanjye, mu bukungahare n’ikuzo byayo, izabasenderezaho ingabire zayo mu byo mukeneye byose, muri Yesu Kristo.” Bibiliya iragira iti “ Ibyo ukeneye bitari mu kwifuza kwawe.” Twese turifuza, siko biri?  Iyo uguze ikintu hati ikindi gihita cyaduka maze ukumva nacyo wahita ukigura.   Dutunze telefoni, ariko iyo haje indi […]

Amakuru agezweho: Igura n'igurisha mu mupira w'amaguru

Amakuru y’igura n’igurisha aracyavugwa cyane mu mupira w’amaguru. Amwe aracyari impuha, andi ni impamo. Tuyakomora ku binyamakuru bitandukanye bivuga ku mupira w’amaguru, uyu munsi. Inkuru ya mbere ivuga ko Manchester United na Leicester City zamaze kumvikana kuri myugariro Harry Maguire nyuma y’aho atangarije ko atagikeneye kuguma muri iyi kipe ya Leicester. The Sun ivuga ko […]

Paris: Ibirori by’Umunsi w’Ubwigenge byasojwe no guhangana hagati ya polisi n’abigaragambya

Ibirori byo kwizihiza Umunsi w’Ubwigenge mu Bufaransa bizwi nka Bastille Day, kuri iki Cyumweru, itariki 14 Nyakanga, I Paris byasojwe no guhangana hagati y’igipolisi n’abigaragambya (bafitanye isano n’aba Gilets jaunes), aho abagera mu 170 batawe muri yombi nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi. Abayobozi mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi nka Chancelliere w’u Budage, Angela Melker na Minisitiri w’Intebe […]

Uganda: Gen. Henry Tumukunde yatangiye urugendo rwo guhatanira ubuyobozi bwa Kampala

Maj. Gen. Henry Tumukunde wahoze ari minisitiri w’umutekano wa Uganda yatangiye kwiyamamariza bucece umwanya w’Umuyobozi w’Umujyi wa Kampala mu matora ateganyijwe mu 2021. Gen Henry Tumukunde akaba yiteguye guhangana na Erias Lukwago, usanzwe uyobora Umujyi wa Kampala, ubarizwa ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’umuhanzi Jose Chameleone. Uyu wahoze ukuriye inzego z’ubutasi, wagize uruhare mu […]

2019: Umusirikare wa Amerika wa 11 yapfiriye muri Afuganistani

Minisiteri y’Ingabo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, itangaza ko umwe mu basirikare bayo kabuhariwe yapfiriye ku rugamba muri  Afughanistani. Umusirikare James “Ryan” Sartor yapfuye ku wa Gatandatu tariki ya 13 Nyakanga 2019, nyuma yo gukomeretswa bikomeye n’amasasu y’umwanzi.  Akaba abaye umusirikare wa Amerika wa 11 wiciwe muri Afuganistani kuva uyu mwaka wa 2019 watangira, […]

Gakenke: Polisi yafashe umugabo ucyekwaho gukoresha impapuro mpimbano

Muri iki cyumweru dusoje, Polisi y’u Rwanda ikorere mu karere ka Gakenke yafashe uwitwa Havugimana Etienne  ufite imyaka 36 y’amavuko atwaye imodoka Pickup/Hilux RAB 924 W afite icyangombwa cy’igihimbano kigaragaza ko imodoka ye yakorewe isuzumwa ry’ubuziranenge  n’ikigo cya Polisi gishinzwe gusuzuma ubuziranenge bw’imodoka kizwi nka control technique. Umuvugizi wa Polisi  mu ntara y’Amajyaruguru Chief Inspector […]

AFCON 2019: Kwitsinda no guhusha penaliti ni byo byaranze imikino ya 1/2

Imikino ya 1/2 y’irushanwa ry’Afurika ry’ibihugu yabaye kuri uyu wa 14 Nyakanga, amakipe yose yifuza gukina umukino wa nyuma; amahirwe rukumbi yari kuzashobora kuyahesha igikombe. Uko ari ibiri yabereye ku masaha atandukanye. Saa kumi n’ebyiri za hano mu Rwanda, Senegal na Tunisia zahatanye saa tatu z’ijoro, Algeria na Nigeria biba uko ku kibuga mpuzamahanga cya […]