Uganda: Gen. Henry Tumukunde yatangiye urugendo rwo guhatanira ubuyobozi bwa Kampala

Sangiza iyi nkuru

Maj. Gen. Henry Tumukunde wahoze ari minisitiri w’umutekano wa Uganda yatangiye kwiyamamariza bucece umwanya w’Umuyobozi w’Umujyi wa Kampala mu matora ateganyijwe mu 2021.

Gen Henry Tumukunde akaba yiteguye guhangana na Erias Lukwago, usanzwe uyobora Umujyi wa Kampala, ubarizwa ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’umuhanzi Jose Chameleone.

Uyu wahoze ukuriye inzego z’ubutasi, wagize uruhare mu rugamba rwa NRM rwo kubohoza Uganda, biravugwa ko aherutse gutangiza ingendo hirya no hino mu duce duciriritse twa kampala ashakisha abazamutora.

Ubwo yasuraga agace ka Bwaise, Tumukunde yagaragaje ko ababajwe no kuba ishuri ribanza, St. James Primary School, rimaze imyaka 9 rifunze kubera imyuzure.

WhatsApp Image 2019 07 12 at 17.50.33
Gen Tumukunde mu ifoto y’urwibutso n’abamushyigikiye muri Kawempe

Yavuze ko ari ibi ashingiraho asaba Abagande kujya babaza abayobozi babo ibyo babakorera ndetse bagasaba ko bahabwa serivisi neza.

Tumukunde azwiho kuba ari umuntu utajya uripfana, ndetse yigeze kugirana ikibazo na Perezida Museveni amara imyaka afungiye muri mess y’abasirikare bakuru.

Yari yarabanje umuyobozi w’ubutasi, aba umuyobozi wa Division ya 4 y’igisirikare ndetse ngo agenda abona ubunararibonye mu bya politiki ubwo hitegurwaga amatora yo mu 2001.

Iyi nkuru dukesha Chimpreports ikomeza ivuga ko gisirikare cya Uganda cyakereje kumusezerera ngo ajye mu zabukuru kuko ngo hatari hazwi neza icyo yari gukurikizaho iyo ahita yinjira muri politiki.

Gen. Tumukunde bivugwa ko ari umuherwe abikesha ubuhinzi n’ubworozi ndetse akaba afite ikigo gicuruza kikanakodesha amazu mu nkengero za Kampala, ngo arateganya gukoresha ibi mu guhigika Erias Lukwago na Joseph Mayanja uzwi nka Chameleone.

Bivugwa ko ubwo yari minisitiri w’umutekano, Tumukunde yubatse uburyo bwo kubona amakuru mu bayobozi b’ibanze, abakangurambaga ba politiki, mu itangazamakuru ndetse no mu bayobozi mu idini ya Islam.

Umwe mu batanze aya makuru akaba avuga ko Tumukunde akora nk’umusirikare uri kurwana Guerilla.

Mu minsi ishize, Tumukunde yabonanye na ba Imams ba Islam muri Kampala ku Musigiti wa Jamiyah uherereye Namungoona.

Tumukunde

Aba bashimagije Tmukunde ku kuba yarifatanyije na bo mu guharanira uburenganzira bwabo by’umwihariko mu gihe cya Gen. Kale Kayihura, batanavugaga rumwe igihe yari amukuriye nka minisitiri w’umutekano. Abasilamu benshi bagiye batabwa muri yombi icyo gihe bashinjwa ibyaha by’iterabwoba n’ubwicanyi. Amakuru akaba avuga ko abayobozi b’Abasilamu bemeye kuzamushyigikira.

WhatsApp Image 2019 07 12 at 17.26.22

Nubwo bimeze gutyo, ntibiramenyekana niba Gen. Tumukunde aziyamamariza ku itike y’ishyaka NRM cyangwa aziyamamaza ku giti cye.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *