Mu Ijoro ryo kuri iki Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere, itariki 15 Nyakanga, igisambo kinjiye mu rusengero rwa PEFA ruherereye ahitwa Nyandarua, mu gihugu cya Kenya, kirangije gisiga ibaruwa isaba imbabazi kubw’icyo gikorwa.
Ngo ni nyuma yo gusanga nta mafaranga ari mu rusengero.
Ibi ngo byabaye nyuma y’amezi makeya abaturage baciye umutwe abantu bakekwagaho ibyaha by’umwihariko abazobereye kwiba mu nsengero.
Kuri ubu bujura bwari bugiye gukorwa mu rusengero rw’Itorero PEFA (Pentecostal Evangelistic Fellowship of Africa) umujura yasize yanditse ibaruwa igenewe iri torero yicuza ko nta mafaranga yahasanze nyamara yari yariwe urwara n’umwe mu bakirisitu ko hari akayabo kayo.
Yagize ati: “ Nari noherejwe hano n’umwe muri bagenzi banyu b’abakirisitu wambwiye ko hari amafaranga abitse mu rusengero, ariko ntacyo mbonye. Imana ibahe umugisha kandi munsengere. Murakoze ,”
Yasoje ibaruwa ye avuga ko ari umuntu wari winjiye mu rusengero nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Nation ikomeza ivuga.
Reverand Peter Wanyoike avuga ko uyu mujura yasenye yasenye urukuta rw’urusengero kugirango abone uko yinjira.
Yababariwe
“ Twasanze ibaruwa mu rusengero ubwo polisi yahageraga ngo itangire iperereza ryayo. Yari yizeye ko hari amafaranga ari mu rusengero; twamubabariye. Turimo kumusengera ngo akizwe. Yemerewe kuza kwicuza akanasengana natwe ,” uyu ni Rev. Wanyoike.
Abakirisitu bo muri iri torero nabo kandi ngo bamubabariye ariko bagaragaza impungenge z’ibyaha bikomeje kwibasira insengero.
“ Icyadutunguye cyane ni ibaruwa yo kwirega. Yari afite igihe cyose cyo gushakisha ahantu hose mu rusengero amafaranga, arangije yandikisha ibaruwa yo kwirega umukono we ,” uyu ni umwe mu baturage wongeyeho ko akeneye amasengesho.
Komanda wa polisi ya Nyandarua, Gedion Ngumi, we aratangaza ko batangiye iperereza kuri iki kibazo.
Â


