Mugire amahoro ya Nyagasani, nitwa Betty iwacu ni mu Karere ka Nyarugenge, nkaba mfite imyaka 25 y’amavuko. Nakundaga kujya koga muri Pisine rusange ariko bambwiye ko umugabo cyangwa se umusore ashobora gusohoreramo intanga ze zikaba zakwinjira mu gitsina, umukobwa akaba yahita atwitiramo.
Aya makuru yanteye ubwoba, ku buryo hari inshuti zanjye nke nabajije zimbwira ko bidashoboka abandi bakambwira ko natwita da, mungire inama.
Ese niba bishoboka umuntu yakwambara iki agiye kujya koga muri pisine cyamufasha kuba atatwariramo inda niba koko bishoboka. Mungire inama kuko njye byanteye ubwoba, kuko igihe cyose naba natwaye inda nta mugabo mfite, byangiraho ingaruka zikomeye cyaneee! Murakoze.


