Uwari ihabara rya Diamond yibasiye Tanasha Donna

Sangiza iyi nkuru

Uwari ihabara ry’umuhanzi Diamond Platnumz, Lynn yibasiye Tanasha Donna kuri ubu utwitiye uyu muhanzi ashaka kumvikanisha ko aciriritse.

Uyu mukobwa na we uri mu bihagazeho mu bijyanye n’imitungo yannyeze Tanasha avuga  ko atunze imodoka ari uko atwite inda ya Diamond.

Amwishongoraho avuga ko we yigize cyane ko atunze imodoka enye bidasabye ko atwita cyanwga ngo abyarane n’umugabo.

Lynn abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ati “ Imodoka hatabayeho gutwita. Urwo ni rwo rukundo rwa nyarwo. Naho kumpa imodoka ari uko ntwite cyangwa  nabyaye. Umuntu agukunda by’ukuri iyo akoze ikintu nta yindi mpamvu ye bwite.”

Abakurikira Tanasha batangiye gutanga ibitekerezo bavuga ko Lynn ibi yaba abiterwa no kuba ataratumiwe mu birori bihambaye byabaye ku isabukuru y’amavuko ya Tanasha na  nyirabukwe.

Abandi bemezaga ko iri ari ishyari uyu mukobwa afite kuko Diamond yamwanze.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Ibi ni nyuma y’aho Diamond ahaye umukunzi we Tanasha imodoka nshya  yo mu bwoko bwa Toyota Prado TX.

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *