Kicukiro: Abagabo basabwe kwitabira umugoroba w’ababyeyi

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo mu Karere ka Kicukiro bavuga ko aho batangiriye kwitabira umugoroba w’ababyeyi, hari byinshi bigenda bikemuka mu ngo birimo amakimbirane, igwingira ry’abana, isuku n’ibindi, bityo n’abagabo bakaba basabwa kuwitabira ari benshi.

Bavuga ko mu mugoroba w’ababyeyi bahigira byinshi bitandukanye birimo n’iterambere ry’umudugudu batuyemo, bakaba bifuza ko ibyiciro byose birimo abagabo n’abagore byawitabira.

Uyu ati” Umugoroba w’ababyeyi waje ukenewe, watugiriye n’akamaro kuko hari nk’ibibazo byajyaga byakirwa nko ku Kagari bikazamuka bikagera muri polisi cyane cyane ibibazo by’amakimbirane ariko aho waziye bisigaye bikemurirwa mu mugoroba w’ababyeyi, ubundi mbona waraje uje kunga ingo”.

Mugenzi we na we aganira na RBA yagize ati “Batwigisha ko tugomba kubahana, umugabo akubaha umugore, impinduka zabaye ni uko hari ingo nyinshi zari zifite amakimbirane hanyuma ubu bakaba babanye neza”.

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, Dr Nyirahabimana Jeanne avuga ko mu mugoroba w’ababyeyi bahugurirwamo byinshi birimo kurwanya inda ziterwa abana, isuku mu ngo ndetse n’ibindi byo kwiteza imbere, agasaba ko n’abagabo barushaho kwitabira.

Ati “Aha ndashishikariza abagabo batari bawitabira, bakawitabira kandi hano twababonye rwose bayoboye n’imigoroba y’ababyeyi”.

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ivuga ko izakomeza guhugura no gushishikariza abashakanye kwitabira umugoroba w’ababyeyi bifashishije n’imihigo. Muri aka karere ka Kicukiro, umugoroba w’ababyeyi w’Umudugudu w’Ihuriro wahize iyindi, wahembwe ibihumbi 300, n’ibikoresho byo kwifashisha.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *