Kigali: Hashyizwe ibuye ry'ifatizo ahagiye kubakwa ibiro by'Umudugudu wa Kamatamu utarangwamo ibyaha

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Nyakanga 2019, ubwo Polisi y’u Rwanda yatangizaga ukwezi kwahariwe ibikorwa byayo, hashyizwe ibuye fatizo ahagiye kubakwa ibiro by’Umudugudu wa Kamatamu, uherereye mu Murenge wa Mageragere, Akarere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali, nk’umudugudu watoranyijwe nk’utarangwamo ibyaha.

Kamatamu iri mu midugudu itarangwamo icyaha izubakirwa ibiro byo gukoreramo muri uku kwezi kw’ibikorwa bya polisi. Ibuye fatizo rikaba ryashyizweho n’abayobozi barimo Minisitiri w’Urubyiruko, Mbabazi Rosemary afatanyije n’umuyobozi mukuru wa Polisi, IGP Dan Munyuza hamwe n’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rwakazina M.Chantal.

t2 1
Min.Mbabazi, IGP Munyuza n’umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Rwakazina M.Chantal bashyiraho ibuye ry’ifatizo

Min Mbabazi yashimye abaturage ba Kamatamu baje ku isonga mu kurwanya ibyaha abasaba kongera imbagara mu kurwanya ibiyobyabwenge, ko ariyo mungu y’umutekano, bityo akabasaba muri rusange kurwanya ibyo aribyo byose byakwangiza iterambere ry’u Rwanda.

Yagize ati “Niba Umudugudu umwe ubishobora ugakumira ibyaha bigashoboka, n’undi mudugudu wabishobora bikaba bityo hose mu Mujyi wa Kigali”.

t5
Minisitiri w’Urubyiruko, Mbabazi Rosemary

Minisitiri Mbabazi yashimye imikorere ya Polisi y’u Rwanda mu guharanira umutekano w’u Rwanda n’abanyarwanda, asaba abaturage kurushaho gukorana nayo bayiha amakuru ku gihe kugira ngo ibyaha bihashywe iterambere ryihute.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yashimiye abaturage uruhare bafite mu kubungabunga umutekano ariko abasaba gukomeza kwamagana abagikoresha n’abakwirakwiza ibiyobyabwenge.

t3
IGP Dan Munyuza yashimye uruhare rw’abaturage mu kubungabunga umutekano

Yagize ati “Turashimira abaturage muri rusange n’abayobozi b’inzego z’umutakano ubufatanye mugaragariza Polisi y’u Rwanda mu gukumira no kurwanya ibyaha, ubu tukaba dufite imidugudu itarangwamo icyaha mu turere twose tw’ igihugu n’umutekano ukaba wifashe neza mu gihugu cyose”

Mu kwezi kw’ibikorwa bya polisi (#PoliceMonth2019) hateganijwemo ibikorwa ngarukamwaka bigamije kongera ubukangurambaga mu kurwanya ibyaha, guha uruhare abaturage mu kubungabunga umutekano ndetse no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Uyu mwaka mu gihugu hose, ubu bukangurambaga bwa Polisi y’u Rwanda bwatangiye kuri uyu wa 15 Nyakanga 2019 buzarangire 14 Kanama 2019. Insanganyamatsiko iragira iti”Imyaka 19 y’ubufatanye mu bikorwa byo kubungabunga umutekano no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage”.

t4
Meya Rwakazina yashimye Polisi bafata nk’abafatanyabikorwa b’ibanze mu Mujyi wa Kigali mu kurwanya ibyaha

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *