Dr Chameleone na Bobi Wine, bombi bamenyekanye cyane kubera muzika, batangaza ko ubu bambariye urugamba rugamije impinduka muri Uganda.
Jose Chameleone aherutse gutangaza ko na we yinjiye muri politiki, mu gihe Bobi Wine we ayimazemo igihe. Chameleone amazina ye y’ukuri ni Joseph Mayanja yatangaje ko yinjiye muri politiki nk’umuyoboke w’ishyaka Democratic Party ritavuga rumwe n’ubutegetsi.
Ku cyumweru tariki ya 14 Nyakanga 2019, yavuze ko yahuye na mugenzi we Bobi Wine bakaganira ku mpinduka bifuza muri Uganda.
Mu bihe bishize, Chameleone yifashishwaga cyane n’ishyaka NRM rya Perezida Yoweri Museveni mu bukangurambaga n’ibikorwa byayo bimwe bya politiki.
Mu kwezi gushize, Chameleone yavuze ko ashaka kwiyamamariza kuba umuyobozi w’umujyi wa Kampala nk’umukandida utavuga rumwe n’ubutegetsi.
Yemeje ko nyuma y’igihe gito avuze ibi, Perezida Museveni yahise ava mu bamukurikiraga (‘followers’) kuri Twitter.
Abicisihje kuri Facebook, Chameleone kera wahanganaga cyane na Bobi Wine mu bya muzika yatangaje ko guhura na Bobi Wine byamwibukije kera bagitangira urugendo rwabo, ko batatekerezaga ko bazaba urugero kuri benshi.
Bobi Wine amazina ye nyakuri ni Robert Kyagulanyi amaze kuba umunyapolitiki uri mu bari ku isonga mu batavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse akaba n’umudepite, yakomeje kuvuga ko arajwe ishinga no kuvana Perezida Museveni ku butegetsi, ubumazeho imyaka 33.
Yatangije impinduramatwara izwi cyane yise ‘PeoplePower’ – cyangwa ubutegetsi bw’abaturage ucishirije mu Kinyarwanda, umurongo we umaze gukurikirwa n’abantu batari bacye bamushyigikiye muri Uganda.
Chameleone yavuze ko we na Bobi Wine “baganiriye ibintu byinshi”. Avuga ko birimo nko “kutihanganirana, amagambo y’urwango, urugomo…” bombi bavuga ko birangwa mu gihugu.
Avuga ko Abanya-Uganda kugira ngo bagere ku mpinduka bagomba kuba umwe.


