Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 111; none ku wa 15 Nyakanga 2019, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho Abazahagarira u Rwanda mu bihugu by’amahanga mu buryo bukurikira:
- Gasamagera Wellars azahagararira u Rwanda muri Repubulika ya Angola.
- Higiro Prosper azahagararira u Rwanda muri Canada.
- Kimonyo James mu Bushinwa.
- Vincent Karega muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.
- Alfred Kalisa mu Misiri.
- Dr. Franà§ois Xavier Ngarambe mu Bufaransa.
- Dr. Aissa Kirabo Kakira muri Ghana.
- Sheikh Saleh Habimana muri Marroc.
- Yasmin Amri Sued muri Repubulika ya Korea/ Korea y’Epfo.
- Franà§ois Nkurikiyimfura muri Qatar.
- Eugene Segore Kayihura muri Repubulika y’Afurika y’Epfo.
- Uwihanganye Jean de Dieu muri Repubulika ya Singapore.
- Marie Chantal Rwakazina mu Busuwisi.
- Maj. Gen. Charles Karamba muri Tanzania.
- Emmanuel Hategeka mu Bihugu Byunze Ubumwe by’Abarabu (UAE).
Aba bashyizweho na Minisiteri w’Intebe, Dr. Edward Ngirente mu izina rya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.


