RDC: Leta irashinjwa kuba yatangiye kwimana amakuru kuri Ebola

Sangiza iyi nkuru

Ibinyamakuru byo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Gatatu byabyutse byinubira ko bitagihabwa amakuru ku cyorezo cya Ebola cyayogoje uburasirazuba bw’igihugu.

Ubusanzwe, minisiteri y’ubuzima yoherezaga ubutumwa bwa e-mail ivuga uko byifashe buri munsi. Ubwo butumwa bwohererezwaga ibitangazamakuru, inzego za leta zitandukanye, inzego n’imiryango mpuzamahanga bafite uruhare mu rugamba rwo kurwanya Ebola. Ariko kuva minisitiri w’ubuzima, Oly Ilunga, asezeye aya makuru ntagitangwa.

Dr Ilunda yeguye kuri uyu wa Mbere ushize nyuma y’icyemezo cya Perezida wa Repubulika, Félix Tshisekedi, cyo gushyira ibikorwa byose byo kurwanya Ebola mu maboko ye bwite nk’uko iyi nkuru dukesha Ijwi rya Amerika ikomeza ivuga.

Ubutumwa bwa nyuma minisiteri y’ubuzima yabutanze kuwa Mbere, ivuga ko kuva mu kwezi kwa munani gushize, Ebola yari imaze guhitana abantu 1743, n’abandi 729 bayikize neza.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *