Abajura baretse inka bahitamo kwiba amata yazo
Ubusanzwe twumva ngo abajura baje, batera urugo runaka biba amafaranga, ibikoresho by’agaciro, umutungo ndetse n’amatungo harimo n’inka ariko muri Kenya ho bari gutungurwa n’ukuntu aba bajura baza bagakama inka zabo, bagacyura amata gusa inka bazisize. Ni abasambo bari basanzwe biba inka mu gace ka Kinangop muri Nyandarua. Abaturage batangiye gutungurwa no kubyuka bagasanga inka zabo […]
Goma: Impanuka y'ikamyo itwaye ubuzima bw'abacuruzi 14, inkomere ni nyinshi
Ku mugoroba w’uyu wa 25 Nyakanga mu mugi wa Goma habaye impanuka y’imodoka, abantu 14 bahasiga ubuzima, abandi bakomereka bikomeye. Inkuru ya Radio Okapi ivuga ko ikamyo yo mu bwoko bwa Fuso yavaga ku kibuga cy’indege cya Goma, irayoba isanga abacuruzi bacururizaga imbere y’inzu ibikwamo ibicuruzwa. Ikimara kubagonga, umunani bahise bapfa, abandi batandatu bapfa nyuma […]
Dar Es- Salaam : Urusaku rwo mu kabari rwagabanyije ubushake bwo gutera akabariro ku bagabo
Ubushakashatsi bwakorewe mu gihugu cya Tanzania bugaragaza ko urusaku rwo mu kabari rugira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu cyane ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ku bagabo batuye mu Mujyi wa Dar Es-Salaam. Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Kurinda no Kurengera Ibidukikije (NEMC), itangaza ko ubushakashatsi yakoze bwagaragaje ko urusaku rukabije ruba mu tubari rugabanya ubushake bwo gutera […]
Jinja: Abasekirite bagerageje kwiba ishami rya KCB bari bashinzwe kurinda
Igipolisi mu Karere ka Jinja mu gihugu cya Uganda cyatangiye guhiga bukware abashinzwe umutekano babiri b’ikigo cyigenga kitwa Pinnacle Security Limited, bari bashinzwe kurinda ishami rya banki ya KCB muri aka karere, kuri uyu wa Gatatu batunze imbunda abakozi ba banki bashaka kuyiba nk’uko tubikesha Chimpreports. Nta muntu n’umwe wakomerekeye muri iki gikorwa cyapfubye cyo […]
RCS yavuze ku ‘myigaragambyo’ yo muri Gereza ya Mageragere, n’ikubitwa ry’umunyamakuru Mugabe
Urwego rw’Igihugu rw’Amagereza mu Rwanda (RCS) rwagize icyo rutangaza ku byatangajwe ko habaye imyigaragambyo yamagana amategeko y’umuyobozi mushya wa Gereza ya Nyarugenge (Mageragere), CSP Kayumba ndetse n’ikubitwa rikomeye ry’umunyamakuru, Robert Mugabe. Mu minsi ishize, ibinyamakuru byo hanze byatangaje ko habaye ugutana mu mitwe hagati y’abacungagereza bafatanyije na polisi n’abagororwa. Muri uku guhangana ngo ni nabwo […]
Minembwe: Col Katembo washinjwaga gutanga intwaro zicaga Abanyamulenge yasimbujwe Col. Zayirwa
Ubuyobozi bw’Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo biravugwa ko giherutse gusimbuza Col Honore Katembo, wari umuyobozi w’ingabo i Minembwe, muri Kivu y’Amajyepfo, washinjwaga guha umutwe wa Mai-Mai intwaro zakoreshejwe mu kwica Abanyamulenge mu makimbirane hagati y’amoko aherrutse kuvugwa mu minsi ishize, asimbuzwa uwitwa Col. Zayirwa. Ibi ngo byaje bikurikira gutakamba kw’aba baturage b’Abanyekongo bo […]
Umukambwe Béji Caà¯d Essebsi wayoboraga Tunisia yatabarutse ku myaka 92 y’amavuko
Perezida wa mbere wa Tunisia watowe binyuze muri demokarasi, umukambwe Béji Caà¯d Essebsi w’imyaka 92 kuri uyu wa kane yitabye Imana nk’uko byatangajwe na perezidansi y’iki gihugu. Ni nyuma y’uko yari yakiriwe mu Bitaro bya gisirikare bya Tunis kubera uburwayi bwakomeje kumugendaho kuva mu kwezi gushize nk’uko umuhungu we yabitangaje. Perezida Béji Caà¯d Essebsi yari […]
Icyo u Rwanda ruvuga ku itabwa ku ifatwa ry’abaturage barwo 40 muri Uganda
U Rwanda rurasaba ibisobanuro Uganda ku itabwa muri yombi ryubuye ry’Abanyarwanda baba muri iki gihugu gituranyi mu Majyaruguru. Kuwa Kabiri w’iki cyumweru, Abanyarwanda 40 barafashwe bakekwaho kuba intasi z’u Rwanda. Ibinyamakuru byo muri Uganda byavuze ko aba bitwikiriye idini ya ADEPR ariko ngo ari intasi. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Ushinzwe Umuryango wa […]
Guseka ni umuti ukenera gufata buri munsi- Rev. Nibintije
Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki. Mugenzi wanjye, Imigani 17:22 Umutima unezerewe ni umuti mwiza, ariko umutima ubabaye umutera konda ( […]
Umwe mu bayobozi ba Uganda yashyize mu majwi abadipolomate b’u Rwanda i Kampala
Abanyarwanda byibuze 40 baherutse gutabwa muri yombi n’Urwego rw’ubutasi mu gisirikare cya Uganda, CMI, barashinjwa ibyaha by’ubutasi nk’uko umwe mu bayobozi bakuru yabitangarije Chimpreports muri iki gitondo cyo kuwa kane yemeza ko abadipolomate b’u Rwanda i Kampala babigiramo uruhare.Umuyobozi w’u Rwanda wagize icyo avuga ariko we arabihakana akavuga ko ari inzirakarengane zafashwe. Mu gitondo cyo […]
RDC: Leta irashinjwa kuba yatangiye kwimana amakuru kuri Ebola
Ibinyamakuru byo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Gatatu byabyutse byinubira ko bitagihabwa amakuru ku cyorezo cya Ebola cyayogoje uburasirazuba bw’igihugu. Ubusanzwe, minisiteri y’ubuzima yoherezaga ubutumwa bwa e-mail ivuga uko byifashe buri munsi. Ubwo butumwa bwohererezwaga ibitangazamakuru, inzego za leta zitandukanye, inzego n’imiryango mpuzamahanga bafite uruhare mu rugamba rwo kurwanya Ebola. Ariko […]
Ruhango: Polisi yafashe uwiyitaga umukozi wa compassion international akambura abaturage
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ruhango mu murenge wa Kinazi kuri uyu wa 24 Nyakanga, yafashe umugabo witwa Karake Innocent w’imyaka 44 y’amavuko wabeshyaga abaturage avuga ko akorera umushinga wa compassion International akabasaba amafaranga kugira ngo abandikire abana muri uwo mushinga. Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police(CIP) Bonaventure Karekezi […]