Urwego rw’Igihugu rw’Amagereza mu Rwanda (RCS) rwagize icyo rutangaza ku byatangajwe ko habaye imyigaragambyo yamagana amategeko y’umuyobozi mushya wa Gereza ya Nyarugenge (Mageragere), CSP Kayumba ndetse n’ikubitwa rikomeye ry’umunyamakuru, Robert Mugabe.
Mu minsi ishize, ibinyamakuru byo hanze byatangaje ko habaye ugutana mu mitwe hagati y’abacungagereza bafatanyije na polisi n’abagororwa. Muri uku guhangana ngo ni nabwo umunyamakuru Mugabe yaba yarakubiswe bikomeye ashinjwa kuba nyirabayazana w’ako kaduruvayo.
Ibi bitangazamakuru byatangaje ko humvikanye urusaku rw’imbunda ndetse ko mu minsi yakurikiye bamwe mu bafungwa baburiwe irengero.
Aganira na KT Press dukesha iyi nkuru, Umuvugizi wa RCS yahakanye iby’aya makuru avuga ko ibyabaye mu byumweru bibiri bishize byahoshejwe kandi ko nta kubitwa ndetse n’ihonyorwa ry’uburengenzira bwa muntu bwahutajwe.
Ati “ Ndashaka kugira ngo numvikanishe ko ibyabaye muri gereza ya Nyarugenge atari imyigaragambyo nk’uko byagiye bivugwa. Ni agatsiko gato navuga ko ari ak’ibihararumbu kakanguriraga abandi bafungwa kwigomeka ku mabwiriza ya gereza,”
Yakomeje agira ati “ Ni abantu 28 mu bafungwa ibihumbi icyenda. Ibi ntiwabyita imyigaragambyo. Ni itsinda ryigize indashoboka ahanini rigizwe n’abakiri bato bafunzwe bazira gukoresha ibiyobyabwenge…”
Ikindi ngo abafungwa ntibishimiye umuyobozi mushya, CSP Kayumba uzwiho kutihanganira abafungwa batubahiriza amabwiriza abagenga. Abamubonaga nk’inkomyi ngo ni abari bafite ibikorwa by’ubucuruzi butemewe muri gereza babonaga ukuza kwe nko kubikirwa imbehe.
Ku ikubitwa rya Mugabe no kumugira intere, Sengabo yavuze ko uyu munyamakuru atari mu bakubiswe kandi ko atari no mu baba bakekwaho kuba inyuma y’uku kwigumura.
CSP Sengabo avuga ko n’aba 28 bateje akaduruvayo nta n’uwabariye urwara ariko ko bari gukorwaho iperereza.
Yahakanye amakuru avuga ko abafungwa batemerewe gusurwa nk’uko byagiye bihwihwiswa.


