Jinja: Abasekirite bagerageje kwiba ishami rya KCB bari bashinzwe kurinda

Sangiza iyi nkuru

Igipolisi mu Karere ka Jinja mu gihugu cya Uganda cyatangiye guhiga bukware abashinzwe umutekano babiri b’ikigo cyigenga kitwa Pinnacle Security Limited, bari bashinzwe kurinda ishami rya banki ya KCB muri aka karere, kuri uyu wa Gatatu batunze imbunda abakozi ba banki bashaka kuyiba nk’uko tubikesha Chimpreports.

Nta muntu n’umwe wakomerekeye muri iki gikorwa cyapfubye cyo kugerageza kwiba KCB cyabaye ahagana saa 8:00 z’ijoro ku ishami rya KCB ku muhanda mukuru wa Jinja.

Umuvugizi w’igipolisi, Fred Enanga yavuze ko, abakekwa binjiranye n’undi muntu utamenyekanye muri banki, bagatunga imbunda abakozi batatu ba banki babasaba amafaranga.

Gusa, ngo ukuriye iri shami rya banki wari usohotse gato akagaruka agasanga abakozi be batunzwe imbunda yahise asubira inyuma yiruka ajya gutabaza polisi nayo ihita itabara.

Abakekwa ngo bakaba bagerageje guhagarika uyu muyobozi ariko arabacika batoragura telephone ye.

Enanga yakomeje avuga ko nyuma yo gukeka ko uyu muyobozi yahise ajya gutabaza polisi, abo bantu uko ari batatu bahise bacika bakahasiga imbunda imwe, igipolisi kikaba cyatangiye kubahiga ngo batabwe muri yombi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *