Ubushakashatsi bwakorewe mu gihugu cya Tanzania bugaragaza ko urusaku rwo mu kabari rugira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu cyane ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ku bagabo batuye mu Mujyi wa Dar Es-Salaam.
Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Kurinda no Kurengera Ibidukikije (NEMC), itangaza ko ubushakashatsi yakoze bwagaragaje ko urusaku rukabije ruba mu tubari rugabanya ubushake bwo gutera akabariro ku bagabo.
Si ibi gusa kuko ngo nanone ubu bushakashatsi bwerekanye ko uru rusaku rushobora kwibasira ubwonko bw’umuntu ndetse no gukuramo inda ku bagore.
Umuyobozi wa NEMC, Samuel Mwafengwa yavuze ko kuva mu 2015 bamaze kwakira ibirego 4,790 aho 952 bingana na 20% ari ibijyanye n’urusaku.
Ati “ Ubushakashatsi bwerekanye ko urusaku rukabije rugira ingaruka ku bushake bwo gutera akabariro ndetse n’ibyishimo bivamo. Rugira ingaruka ku bantu bakuze n’abagore batwite.”
Ikinyamakuru Mtanzania dukesha iyi nkuru kivuga ko uyu muyobozi asanga Dar Es- Salaam yibasiwe cyane ko ngo yakiriye ibirego bigera ku 100 mu kwezi kumwe gushize.
Mwafengwa yasabye abaturage kwirinda ahari urusaku rwinshi mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bwabo.


