Icyo u Rwanda ruvuga ku itabwa ku ifatwa ry’abaturage barwo 40 muri Uganda

Sangiza iyi nkuru

U Rwanda rurasaba ibisobanuro Uganda ku itabwa muri yombi ryubuye ry’Abanyarwanda baba muri iki gihugu gituranyi mu Majyaruguru.

Kuwa Kabiri w’iki cyumweru, Abanyarwanda 40 barafashwe bakekwaho kuba intasi z’u Rwanda. Ibinyamakuru byo muri Uganda byavuze ko aba bitwikiriye idini ya ADEPR ariko ngo ari intasi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Olivier Nduhungirehe avuga ko igihugu cye cyatangiye gusaba ibisobanuro ku itabwa muri yombi ry’aba baturage bacyo.

Mu kiganiro na KT Press, ati “ Turacyashakisha amakuru, ambasade iri gukurikirana iki kibazo ifatanyije n’ubuyobozi bwa Uganda.”

Kuri iyi ngingo, Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda Rtd, Maj. Gen. Frank Mugambage  yagize ati “  Turacyashakisha amakuru yimbitse kuri iki kibazo ariko nanone turi kubikurikirana. Turaza kugira byinshi dutangaza ubuyobozi bwa Uganda nibugira icyo butangaza.”

Mu myaka ibiri ishize, kuva umubano w’ibihugu byombi wazamo agatotsi, Abanyarwanda bagiye batabwa muri yombi bashinjwa ibyaha by’ubutasi. Bagiye babihakana bivuye inyuma bavuga ko  baba bari ku butaka bw’iki gihugu mu bindi bikorwa.

U Rwanda rwamaganye ibi  bikorwa, Uganda ivunira ibiti mu matwi, ingingo yatumye Abanyarwanda basabwa guhina akarenge kajya muri iki gihugu ubundi kizwiho kuba aho benshi muri bo bahahiraga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *