Umwe mu bayobozi ba Uganda yashyize mu majwi abadipolomate b’u Rwanda i Kampala

Sangiza iyi nkuru

Abanyarwanda byibuze 40 baherutse gutabwa muri yombi n’Urwego rw’ubutasi mu gisirikare cya Uganda, CMI, barashinjwa ibyaha by’ubutasi nk’uko umwe mu bayobozi bakuru yabitangarije Chimpreports muri iki gitondo cyo kuwa kane yemeza ko abadipolomate b’u Rwanda i Kampala babigiramo uruhare.Umuyobozi w’u Rwanda wagize icyo avuga ariko we arabihakana akavuga ko ari inzirakarengane zafashwe.

Mu gitondo cyo kuwa kabiri ushize nibwo abashinzwe umutekano muri Uganda bagabye igitero ku Rusengero rwa ADEPR ahitwa Kibuye bata muri yombi abantu bose bari barimo gusenga bivugwa ko bari Abanyarwanda gusa.

Imiryango yose yinjira n’isohoka yari yagoswe n’abakozi b’urwego rw’ubutasi bwa gisirikare (CMI) bashinzwe kurwanya iterabwoba, mber y’uko itsinda ry’abapolisi binjira mu rusengero.

Abari mu rusengero ruherereye muri etage ya mbere y’inyubako, Join-Us, yahoze ari discotheque, bahise babwirwa ko batawe muri yombi.

Abo Banyarwanda bahise binjizwa mu modoka yari iparitse bajyanwa gufungwa.

Umuvugizi w’Igipolisi muri Kampala, Patrick Onyango, yumvikanye avuga ko bo nk’abapolisi icyo bakoze cyari ugutanga ubufasha kuri CMI mu gikorwa yari yateguye.

Umuyobozi utifuje ko amazina ye atangazwa akaba yabwiye chimpreports dukesha iyi nkuru, ko igisirikare cya Uganda cyavumbuye ko hari agatsiko k’intasi kihisha mu rusengero ariko gafite ubutumwa bwo kuneka.

Uyu yakomeje avuga ko abatawe muri yombi bahabwaga amabwiriza n’ubuyobozi bwa Serivisi z’u Rwanda zishinzwe ubutasi n’umutekano (NISS) bakayoborwa n’abadipolomate bo muri Ambasade y’u Rwanda muri Uganda.

Yakomeje agira ati: “ Bari bazanye abayobozi bashya nyuma yo gusubiza iwabo itsinda rya mbere kandi bateganyaga guhindura izina ry’itorero rikava kuri ADEPR rigahinduka Pentecostal True Salvation Church ngo bakomeze ibikorwa byabo by’ubutasi mu bice byose bya Uganda aho insengero nyinshi zabo ziherereye hafi y’ibigo bya gisirikare, inkambi z’impunzi n’inyubako nyinshi za Guverinoma nk’amakaminuza, aho binjiriza Abagande mu guhungabanya umutekano w’igihugu ,”

Umwe mu bayobozi b’u Rwanda wavuganye n’iki kinyamakuru yahakanye ibyo birego agira ati: “ Aba bari abantu b’inzirakarengane batangije urusengero hano muri Uganda nyuma y’aho insengero nyinsi za Pentekote zifungiwe mu Rwanda ,”

Ibi bikaba bije mu gihe imibanire ya Uganda n’u Rwanda ikomeje kugaragaramo umwuka mubi. Uganda ishinja u Rwanda kwagura ibikorwa by’ubutasi muri Uganda hagamijwe guhungabanya guverinoma ya Perezida Museveni mu gihe hategerejwe amatora yo mu 2021.

U Rwanda rwo rwakomeje kwamagana itabwa muri yombi rya hato na hato ry’Abanyarwanda bashinjwa ibyaha by’ubutasi bakanimwa uburenganzira bwo kubonana n’abunganizi mu by’amategeko. U Rwanda kandi rushinja Uganda gufasha abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, by’umwihariko ishyaka RNC byakunze kuvugwa ko rijya gushaka abarwanyi muri Uganda bakajya gutorezwa muri Congo ubutegetsi burebera hagamijwe kuza guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ibi bije kandi mu gihe abakuru b’ibihugu byombi baherutse guhurira I Luanda muri Angola bakemeza ko bagiye gushyira ingufu mu gukemura ibibazo ibihugu byombi bifitanye.

Iyi nkuru ikavuga ko mu gihe u Rwanda rwakajije umutekano ku mupaka warwo, Uganda yo yongerey imyitozo ku ngabo zayo ndetse Perezida Museveni akaba aherutse kuzenguruka ibigo bya gisirikare bitandukanye areba uko ingabo ziteguye urugamba igihe icyo ari cyo cyose igihugu cyaterwa.

Ku rundi ruhande, Ijwi rya Amerika riravuga ko ryagerageje kumva icyo ambasade y’u Rwanda I Kampala ivuga ariko ntibiyikundire.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *