Lt. Gen. Henry Tumukunde wahoze ari Minisitiri w’Umutekano muri Uganda yavuze ko ashobora kuzahatana na Museveni n’abandi mu matora y’umukuru w’igihugu azaba mu 2021.
Lt. Gen.Tumukunde yatangiye mu buryo buri wese atakekaga ko yagera kuri uru rwego. Nk’uko Chimp Reports ibivuga, yatangiye avuga ko aziyamamariza umwanya wa meya w’umugi wa Kampala.
Yagiye ahura n’imiryango itandukanye ikorera muri Uganda mu rwego rwo kwiyegereza abayoboke bazamutora nka meya wa Kampala mu 2021, agasimbura Erias Lukwago uriho ubu.
Yahuye n’abakinnyi mu mukino w’iteramakofe muri Rubaga, ababwira ko bakwiriye guterwa inkunga n’ubuyobozi, bukanabafasha gushyigikira impano z’urubyiruko.
Yagerageje kandi kugera no mu madini nko mu miryango itandukanye y’abaislamu ndetse n’iy’abagore.
Mu ikoranabuhanga kandi ngo ajya akoresha imbuga nkoranyambaga cyane mu rwego rwo kwigaruriro urubyiruko kuko ari rwo rwiganjemo.
Aya makuru atugezeho akurikira andi yavugaga ko Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine aziyamamariza kuba umukuru w’igihugu, yiyongereye kuri Dr. Kiiza Besigye wari usanzwe ahatana na Museveni mu matora yagiye atambuka.
Dr. Besigye yagiye atsindwa muri aya matora ariko ntiyemere umusaruro wavuye muri komisiyo ya Uganda y’amatora; akavuga ko habayemo uburiganya.
Tumukunde yakuwe ku mwanya wa Minisitiri w’Umutekano mu 2018. Amakuru aturuka ku wo bakorana bya hafi avuga ko ubwo yasimbuzwaga kuri uyu mwanya, yatangiye gutegura buhoro buhoro uko aziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, ari ko yatangiye kwiyegereza abaturage mu mpande zitandukanye.


