RNC irashinjwa kuba inyuma y’itabwa muri yombi ry’Abanyarwanda 40 riherutse muri Uganda

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’itabwa muri yombi ry’Abanyarwanda bagera kuri 40 baherutse gufatirwa mu rusengero rwa ADEPR muri Uganda ahitwa Kibuye, mu nkengero za Kampala, amakuru yizewe agera kuri The New Times aravuga ko aba bagambaniwe n’abayoboke b’ishyaka RNC rya Kayumba Nyamwasa ari bo; Frank Ruhinda na Pasitoro Busigo.

Amakuru yavuye muri bamwe mu bayoboke b’iri torero batashatse ko amazina yabo atangazwa ku mpamvu z’umutekano wabo, aravuga ko mu minsi ishize Ruhinda na busigo bakundaga kujya kuri urwo rusengero ruherereye Kibuye, bafite imigambi yo kuruhindura ahacurirwa imigambi yo kwanga ubutegetsi bw’I Kigali, no kujya barushakiramo abasore bo kwinjiza mu ngabo za kayumba Nyamwasa.

Abakurikiranira hafi ibikorwa bya RNC muri Uganda ngo bakaba bemeza ko nyuma y’aho ingabo zayo zikubitiwe inshuro n’ingabo za Congo mu kwezi gushize, kuri ubu barimo kugerageza kongera kwiyubaka.

Ariko, ngo ubwo abo bantu ba RNC bageragezaga kuzana ibya politiki mu rusengero bavuga ku mpinduka I Kigali ntibakiriwe neza kuko ubuyobozi bw’itorero bwababwiye ko nta mwanya wa gahunda nk’izo uri mu itorero.

Bikavugwa ko Ruhinda na Busigo bajyaga babangamira abagiye gusenga bashaka kubakuramo amakuru bumva yaba ari ingenzi.

Abakirisitu ngo bakaba barabasubizaga ko barambiwe intambara no kumena amaraso kandi ko Atari byo ku muntu wese guteza imbere ibikorwa nk’ibyo byaganisha ku kumena amaraso mu nzu y’Imana.

Uku kwamaganwa rero ngo kwarakaje aba bagabo baburira ubuyobozi bw’itorero ko buzabona ibintu bibi.

Iyi nkuru irakomeza ivuga ko nyuma y’ibi aba bagabo bahise bajya muri CMI (Urwego rw’ubutasi mu gisirikare cya Uganda) bajya kugambanira abakirisitu.

Icyakurikiyeho rero cyabaye kuwa kabiri ushize, ubwo abasirikare, abapolisi n’abasivili bakorana nabo, bagabaga igitero kuri uru rusengero mu masaha ya saa sita bari gusenga bagasohorwa bagapakirwa mu modoka zabatwaye zerekeza Masaka ibinyamakuru bitandukanye byo muri Uganda bitangaza ko hafashwe intasi z’u Rwanda nyamara mu bafashwe hari harimo n’abagore n’abana.

Ibi nibyo byatumye Umuyobozi w’Itorero ADEPR I Kigali, Pasiteri John Karangwa, yibaza ukuntu abakirisitu babo bitwa intasi. Ati: “Ni gute Abakirisitu bacu bitwa intasi? Hashingiwe kuki?”

Yakomeje agira ati: “Biragaragara ko abashinzwe umutekano bibasiye ADEPR gusa kubera ko ifite izina ry’u Rwanda. Ariko ndashaka kubabwira ko n’Abagande ari abayoboke b’itorero ryacu.”

Biravugwa ko Ruhinda na mugenzi we, Busigo bavuye mu Rwanda bakajya mu buhungiro nyuma y’aho Kayumba Nyamwasa n’abantu be batangarije intambara ku Rwanda nk’uko The New Times isoza inkuru yayo ivuga.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *