Umwe mu barwanya Leta arakemanga umubano w’u Bufaransa n’u Burundi wubuwe

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi wa Focode, umwe mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Burundi, Pacific Nininahazwe, yakemanze iby’umubano w’u Burundi n’u Bufaransa wubuwe, mu gihe iyi Leta ya Nkurunziza ishinjwa ibyaha birimo  ibyibasira inyoko muntu.

Ubufaransa n’Uburundi ni ibihugu byari bisanzwe bifitanye umubano mwiza ariko amatora y’umukuru w’igihugu yabaye mu 2015 aza kuba imbarutso yo kuba uhagaze. Ibi byatewe n’uko Perezida Pierre Nkurunziza yiyamamarije manda ya Gatatu,benshi batemeye bavuga ko inyuranyije n’ibikubiye mu masezerano yashyiriweho umukono i Arusha.

Ingaruka z’amatora ya 2015 zatumye abaturage benshi bahunga igihugu, bajya mu bihugu by’ibituranyi nko mu Rwanda, Congo na Tanzania,… Ndetse hanageragezwa kudeta.

Ibi ni byo Ubufaransa bwashingiyeho buhagarika ubufasha hamwe n’ibindi bihugu bihuriye mu muryango w’ibihugu by’i Burayi; bwaba ubwa gisirikare cyangwa ubundi byageneraga u Burundi.

Nyuma yo kumva ko Perezida Nkurunziza ashobora kutazongera kwiyamamaza mu matora azaba mu 2020, Ubufaransa bwaracururutse, ubu bwasubukuwe mu gihe u Burundi bwakunze gushinja u Bufaransa gushyigikira abashatse guhirika ubutegetsi mu 2015.

Nyuma y’aho Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Burundi, Ezechiel Nibigira akoreye uruzinduko i Paris mu kwezi kwa cumi kw’umwaka ushize, ubu ibihugu byombi ngo biri mu mubano mushya n’ubwo nta tangazo ryigeze rishyirwa ahagaragara na Guverinoma y’u Bufaransa cyangwa iy’u Burundi nk’uko RFI dukesha iyi nkuru ivuga.

Ibi byaje gutangazwa ku mugaragaro na Ambasaderi w’u Bufaransa mu Burundi mu minsi ishize kuwa 12 Nyakanga, ubwo hizihizwaga Umunsi w’Ubwigenge bw’u Bufaransa iwe mu rugo i Bujumbura.

Ambasaderi Laurent Delahousse yavuze ko umubano hagati y’ibihugu byombi ugiye gusubukurwa mu nzego zitandukanye nko mu bijyanye n’igisirikare, aho u Bufaransa bugiye kujya bwigisha ba ofisiye b’u Burundi mu Bufaransa no mu yandi mashuri yabwo ari muri Afurika nko muri Gabon na Senegal.

Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Nininahazwe Pacific yakemanze uyu mubano agira ati “Ni nde uzumva politiki y’u Bufaransa mu Karere k’ibiyaga bigali? Mu myaka 25 ishize bwakomeje ubufatanye mu bya gisirikare n’ubutegetsi bwakoze jenoside mu Rwanda. None ubu bukaba bwabyukije ubufatanye n’ubutegetsi bushinjwa ibyaha byibasira inyokomuntu mu Burundi”.

Nininahazwe aya magambo ye yaherekejwe n’ifoto igaragara kuri internet aho abasirikare b’Abafaransa bari mu Rwanda ubwo hakorwaga jenoside yakorewe Abatutsi, bagenda mu modoja ikikijwe n’ikivunge cy’Interahamwe.

EAZP5HNXUAEeW1J
Abasirikare b’Abafaransa bakikijwe n’Interahamwe

Bitangazwa ko u Bufaransa bugiye gutera u Burundi inkunga ya miliyoni 50 z’Amayero azakoreshwa mu burezi. N’ubwo bwasubukuye umubano wabwo na Leta y’u Burundi, iyi leta iracyashinjwa ibyaha byo kutubahiriza uburenganzira bwa muntu ndetse ibihugu byinshi by’i Burayi bikaba byarabufatiye ibihano.

 

 

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *