Rwamagana: Ababyeyi barashinjwa uruhare mu ihohoterwa rikorerwa abana babo

Sangiza iyi nkuru

Ababyeyi bashinjwa n’abana ndetse n’abaturanyi  babo kugira uruhare mu bitera ihohoterwa rikorerwa abana babo kubera amakimbirane n’uburangare butuma batita ku bana babo  .

Kuwa gatanu tariki ya 26 Nyakanga mu Murenge wa Kigabiro  habereye umuhango wo gusoza  icyumweru cy’ubukangurambaga bwahariwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana mu bikorwa by’ukwezi kw’ibikorwa bya polisi y’igihugu.

Ababyeyi  batunzwe agatoki n’abaturage ndetse n’ubuyobozi kubera uruhare bagira mu gutiza umurindi ihohoterwa rikorerwa  abana b’abakobwa .

Ubuhamya bwatanzwe n’umwana w’umukobwa wo Murenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana yagaragaje uruhare amakimbirane ababyeyi be bahoragamo yagize mu guhohoterwa n’umuhungu wamushukishije urukundo bikamuviramo kumutera inda yiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza .

Uyu mwana w’umukobwa yavuze ibyamubayeho byatumye aterwa inda ndetse agatereranwa n’uwamuteye inda ndetse n’umuryango we .

Yagize ati: “Ababyeyi banjye bahoraga mu makimbirane ,ubwo nigaga mu mwaka wa gatanu mvuye ku ishuri nahuye n’umuhungu ambwira ko ashaka kujya amfasha kubera ibibazo nahuraga nabyo kuko abakabimfashije ni ababyeyi banjye bahoraga batongana bakarwana ,umunsi umwe nari ku ishuri ndwaye barambwira ngo ntahe njye kwivuza ,nagiye ngeze kuri wa muhungu arambwira ngo tujyane kwa muganga amvuze nagezeyo maze aramvuza turimo dutaha yarambwiye ngo tugende anyereke aho tujya nywe imiti. Yanjyanye ahantu mu bihuru nywa imiti birangiye arambwira ngo igihe yamfashirije ngomba kumureka tugakora imibonano mpuzabitsina,nahise ngira ubwoba kuko nibaza uko byagenda anteye inda ariko nibwo yahise ankoresha imibonano mpuzabitsina ambwira ko ngomba kwishyura ibyo yankoreye byose amfasha kuko ababyeyi banjye ntacyo bamfashaga ahubwo bahoraga mu makimbirane .”

Uwo mwana w’umukobwa yasabye ababyeyi kudatererana abana babo ahubwo bakabafasha uko bashoboye ndetse anagira inama kwirinda ibishuko bishobora gutuma bahohoterwa bagaterwa indwara cyangwa indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina .

Ababyeyi bashinja bagenzi babo mu kugira uruhare mu guhohoterwa kw’abana babo baterwa inda zitateguwe .

Gakwandi Sarehe umuturage utuye mu Mudugudu wa Kamata mu Kagari ka Cyanya mu Murenge wa Kigabiro yemeza ko amakimbirane ari mu miryango agira uruhare mu guhoterwa kw’abana n’inda ziterwa abangavu.

Yagize ati: “Uruhare runini mu gutera inda kw’abana ndetse n’abaterwa inda ahanini biterwa n’amakimbirane y’ababyeyi aturuka ku bibazo by’ubukene ndetse no kunywa inzoga z’inkorano bamwe mu babyeyi banywa ntibite ku bana, iyo umwana uvuka mu miryango y’ababyeyi binywera izo nzoga bahora no mu makimbirane iyo ahuye n’umusore amushuka byoroshye akajya mu bishuko ku buryo aterwa inda nkaba mbona buri munyarwanda akwiye kureberera abo bana kuko guhishira abashuka abana harimo n’abantu  bakuze ntibigomba guhishirwa by’umwihariko abana bafite ababyeyi bahora mu makimbirane bakwiye gufashwa kuko agira ingaruka ku bana babo ndetse na buri wese akagira uruhare mu kugaragaza ababashora mu bishuko.”

Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, Fred Mufulkye, yasabye abaturage gufasha inzego z’ubuyobozi mu rugamba rwo guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’irikorerwa abana

Yagize ati: “Guhohotera no guhohoterwa tubyumva kenshi ariko dukwiye kwibaza kuki bikomeza kubaho kandi tuzi ingaruka bigira mu muryango nyarwanda ,ingaruka z’amakimbirane n’ihohoterwa zirenga umuryango zikagera ku baturage bose ndetse n’igihugu cyose ,umugore uhohoterwa agahozwa ku nkeke ahorana agahinda nta musaruro wamutegaho ntidukwiye kubibona ngo tubiharire umuryango birimo kuko bigira ingaruka ,muhaguruke dufatanye kubirwanya hari abantu birirwa mu bana b’abakobwa ntukwiriye kubona umuntu ushuka umwana w’umukobwa ngo umwihorere ngo kuko atari uwawe ,ubu dufite umutekano mu ntara yacu ariko uhohotera umwana w’umukobwa uwo niwe mwanzi wacu ,intambara twarwanye tukazitsinda ni nyinshi ntabwo kurwanya ihohoterwa aribyo byatunanira.”

Ukwezi kwahariwe ibikorwa bya polisi kugizwe n’ibyumweru bine, icyumweru cya mbere kibanze ku bukangurambaga bwari bugamije kurwanya ibiyobyabwenge naho icyumweru cya 2 cyashojwe kuwa 26 Nyakanga cyahariwe ubukangurambaga bugamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana .

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *