Lt. Gen. (Rtd) Henry Tumukunde ugiye kuzahatana na Museveni mu matora ni muntu ki?
Henry Tumukunde ni umusirikare mukuru mu gisirikare cya Uganda (UPDF) wagiye mu zabukuru, akaba yarabaye na minisitiri w’umutekano muri Guverinoma ya Uganda. Ni umwanya yashyizweho kuwa 06 Kamena 2016 awuvaho kuwa 04 Werurwe 2018, kuri ubu akaba yagarutse yiyemeje kuzahangana na Museveni mu matora yo mu 2021. Tumukunde wize ibijyanye n’amategeko, yabaye umuyobozi ushinzwe abakozi […]
MENYA BYINSHI KU NSHUTI YANJYE -Rev. Nibintije
Yohani 16:13  “Uwo Mwuka w’ ukuri naza azabayobora mu ukuri kose kuko atazavuga ku bwe, ahubwo ibyo azumva ni byo azavuga, kandi azababwira ibyenda kubaho.” Umwuka wera: Inshuti yanjye ya hafi kandi ingirira umumaro kuri buri kintu cyose mpuye nacyo.  Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise […]
Ese umuryango 'EAC' uhagaze ute mu myaka 19 ishize?
Mu kwezi kwa karindwi 2000 nibwo amasezerano asubizaho umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba yatangiye gushyirwa mu ngiro, imyaka 19 irashize abategetsi b’ibyo bihugu biyemeje: guhuza imipaka, guhuza isoko rusange, guhuza ifaranga no guhuza politiki. Ibi bigeze he? U Rwanda n’u Burundi byinjiye muri uyu muryango uzwi cyane nka EAC biniyemeza gukurikiza ayo masezerano kuva mu 2007. […]
Igihugu cya Qatar kirashinjwa kuba inyuma y’ibitero by’iterabwoba muri Somalia
Ibihugu by’ibihangange by’Abarabu byo mu Kigobe koko byab bikoresha imitwe y’iterabwoba kubera inyungu zabyo z’ubucuruzi? Ni ikibazo cyibajijwe nyuma y’inkuru ya New York Times yo muri iki cyumweru dusoza yashyize ahagaragara ikiganiro hagati y’umunyemari wo muri Qatar na Ambasaderi w’iki gihugu muri Somalia, aho ikiganiro cyabo kivuga ko igitero cy’iterabwoba cyakozwe mu cyumweru gishize cyari […]
Burera: Ababyeyi bahangayikishijwe n'uburwayi bw'amaso bwibasiye abana
Uburwayi bw’amaso buri kwibasira abana bari hagati y’amezi  3 kugeza kumyaka 18 bo mu mirenge ya Ruhunde na Rwerere, mu karere ka Burera, Intara y’Amajyaruguru, bityo ababyeyi bakavuga ko bubahangayikishije cyane. Bamwe muri aba babyeyi bavuga umwana wafashwe n’ubu burwayi, amaso ye ahinduka umukara cyangwa umuhondo, ndetse ko iyo bagiye kwa muganga, babwira ko iki […]
Uganda: Uwafunzwe ashinjwa gutuka Museveni avuga ko adateze kubireka
Uwahoze ari umunyamakuru w’imikino , Joseph Kabuleta avuga ko adateze gutezuka gukomeza ibikorwa bye byo kunenga ubutegetsi n’ubwo yabiryojwe agafungwa iminsi ine ari nako akorerwa iyicarubozo. Kabuleta kuri ubu wabaye umupasiteri yatawe muri yombi ashinjwa kwibasira umuryango wa Perezida Museveni Kaguta awuvuga nabi. Avuga ko ubwo yafungwaga yamaze igihe kirekire ahagaze yikoreye amaboko nyuma yo […]
Umusore tugiye kubana yifuje kumenya abasore 11 twaryamanye kandi harimo na mukuru we- Nkore iki?
Inama nshaka ni ukumenya uko ndabwira umusore tugiye kurushingana, twemeranyije kubwizanya ukuri, ambwira amahano yakoze nanjye ndatura ndamubwira, imbabazi turazisabana turazihana, kandi twiyemeza ko tugiye gushinga urugo ibindi byose byashize tukabireka. Mu by’ukuri ndi umukobwa w’imyaka 26, mu rugo ni i Kabuga. Abasore twaryamanye ni 11 ariko abenshi twabikoze nkifite ubwana bw’imyaka kuva kuri 16 […]
Amashuri yigenga aratungwa agatoki ku kutigisha amasomo mu Kinyarwanda
Hari amashuri atandukanye mu gihugu by’umwihariko ayigenga nk’uko Inteko y’Ururimi n’Umuco (RALC) ibivuga, ataratangira kwigisha amasomo mu Kinyarwanda mu cyiciro rusange cy’amashuri abanza. Mu 2013, Minisiteri y’Uburezi yatanze amabwiriza ko amasomo yose yo mu cyiciro rusange cy’amashuri abanza agomba kwigishwa mu Kinyarwanda, igifaransa, Icyongereza zikigishwa nk’andi masomo. Yavuze ko aya mabwiriza areba amashuri abanza n’ayisumbuye. […]
FARDC iravuga ko yivuganye inyeshyamba zirindwi muri Djugu
Inyeshyamba zirindwi zishwe imbunda n’amasasu bifatwa n’Igisirikare cya Congo, FARDC, kuri uyu wa Gatandatu, itariki 27 Nyakanga, mu mirwano yabereye ahitwa Jiba, mu Murenge wa Walendu Pitsi, muri Teritwari ya Djugu. Umuvugizi wa FARDc muri Ituri, Lt. Jules Ngongo (uri ku ifoto) niwe watanze iyi mibare, yongeraho ko igikorwa cya gisirikare gikomeje muri iyi teritwari […]
Ntibikwiye ko twaba tugifite abana bagwingira kandi batabuze ibiribwa- Min. Busingye
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Busingye Johnston avuga ko bidakwiye ko u Rwanda ruba rufite abana bagwingiye mu gihe ibiryo bihari. Agashimangira ko ahanini biba biterwa n’imyumvire y’ababyeyi. Mu kiganiro yagiranye n’abaturage ubwo bari basoje u muganda rusange wo ku wa 27 Nyakanga 2019, mu Karere ka Nyaruguru, mu Murenge wa Ruramba, Akagari ka Nyarugano, Umudugudu w’Uruyange, […]
Rwamagana: Ababyeyi barashinjwa uruhare mu ihohoterwa rikorerwa abana babo
Ababyeyi bashinjwa n’abana ndetse n’abaturanyi babo kugira uruhare mu bitera ihohoterwa rikorerwa abana babo kubera amakimbirane n’uburangare butuma batita ku bana babo  . Kuwa gatanu tariki ya 26 Nyakanga mu Murenge wa Kigabiro habereye umuhango wo gusoza  icyumweru cy’ubukangurambaga bwahariwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana mu bikorwa by’ukwezi kw’ibikorwa bya polisi y’igihugu. Ababyeyi […]
Abayoboke ba Agathon Rwasa bakubiswe bagirwa inoge
Abarwanashyaka b’ishyaka CNL rya Visi Perezida w’Inteko Nshingamategeko y’u Burundi, Agathon Rwasa, bakomeje kugaragaza akarengane bakorerwa Leta irebera, banabuzwa ibikorwa byabo bya politiki mu gihe batavuga rumwe n’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi. Mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira iryo ku wa Gatandatu tariki ya 27 Nyakanga 2019, nibwo babiri mu bayoboke b’iri shyaka CNL […]
Amafoto: Kacyiru: Abapolisi barenga 500 batanze amaraso
Nk’uko bisanzwe, buri mpera z’ukwezi abapolisi hirya no hino mu gihugu bifatanya n’abanyarwanda mu gikorwa cy’umuganda rusange. Ni muri urwo rwego nyuma y’umuganda rusange wo kuri uyu wa gatandatu tariki 27 Nyakanga wabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda, abapolisi bakorera muri icyo kigo barenga 500 bakoze igikorwa cyo gutanga amaraso azafasha abarwayi bari […]
Guverinoma nshya ya Congo izaba igizwe n’abaminisitiri 65 biganjemo abo ku ruhande rwa Kabila
Guverinoma nshya ya Congo ishobora gutangazwa muri iki Cyumweru gitaha izaba igizwe n’abaminisitiri 65, barimo 42 b’ihuriro FCC rya Joseph Kabila na 23 bazaturuka mu ihuriro CACH rya Perezida Tshisekedi, nk’uko byemejwe n’umwe mu bari mu biganiro bya nyuma byari bigamije kumvikana ku ishyirwaho ry’iyi guverinoma. Muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, amahuriro abiri y’imitwe […]