Uganda: Uwafunzwe ashinjwa gutuka Museveni avuga ko adateze kubireka

Sangiza iyi nkuru

Uwahoze ari umunyamakuru w’imikino , Joseph Kabuleta avuga ko adateze gutezuka gukomeza ibikorwa bye byo kunenga ubutegetsi n’ubwo yabiryojwe agafungwa iminsi ine ari nako akorerwa iyicarubozo.

Kabuleta kuri ubu wabaye umupasiteri yatawe muri yombi ashinjwa kwibasira umuryango wa Perezida Museveni Kaguta awuvuga nabi.

Avuga ko ubwo yafungwaga yamaze igihe kirekire ahagaze yikoreye amaboko nyuma yo kumudumbaguza mu mazi. Avuga ko yabwiwe ko ibyo yakorerwaga byose byyari mu izina rya Leta. Avuga ko na n’ubu akibabara urutugu bitewe n’ibyo yakorewe.

Uyu mugabo wivugira ko yishwe  na Leta yaba imuhaye uburyo bwa kujya mu ijuru, abajijwe niba azakomeza kunenga Leta,yavuze ko nta mpamvu n’imwe abona yamukoma imbere.

Mu kiganiro kirekire yagiranye na The Daily Monitor, Kabuleta avuga ko nta cyatuma adakomeza ibyo yatangiye cyane ko ngo nta cyaha abibonamo.

Ati “ Cyane rwose nzakomeza. Ntakereza ko nta cyaha nakoze, nta n’umwe nanenze utari mu butegetsi. Wari wabona mvuga kuri Natasha cyangwa Patience [abana ba Museveni]? Mbikoze naba nkwiriye gufatwa.  Ibitekerezo byanjye biba bivuga ku bantu bantegeka. Abantu bafite uburengenzira bwo gutanga ibitekerezo ku buryo bayobowemo.”

Kabuleta avuga ko atafashwe ku itegeko rya Museveni n’ubwo ngo na we atamukunda, yemeza ko hari inkomamashyi ziri hafi ya Perezida zaba zaratanze aya mabwiriza.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Avuga ko Museveni yemera abamunnyega gusa ngo ashobora kugira icyo akora igihe habayeho kurengera.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *