FARDC iravuga ko yivuganye inyeshyamba zirindwi muri Djugu

Sangiza iyi nkuru

Inyeshyamba zirindwi zishwe imbunda n’amasasu bifatwa n’Igisirikare cya Congo, FARDC, kuri uyu wa Gatandatu, itariki 27 Nyakanga, mu mirwano yabereye ahitwa Jiba, mu Murenge wa Walendu Pitsi, muri Teritwari ya Djugu.

Umuvugizi wa FARDc muri Ituri, Lt. Jules Ngongo (uri ku ifoto) niwe watanze iyi mibare, yongeraho ko igikorwa cya gisirikare gikomeje muri iyi teritwari hagamijwe guca integer abantu bitwaje intwaro bihisha mu baturage.

Abaturage ba Jiba bakanguwe mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu n’urusaku rw’imbunda FARDC ihanganye n’agatsiko k’abantu bitwaje ibirwanisho. Umuvugizi wa FARDC akaba yemeza ko izo nyeshyamba ari zo zateye ibirindiro bya gisirikare.

Abasirikare bal eta birwanyeho basubiza inyuma ako gatsiko k’inyeshyamba nyuma y’imirwano yamaze amasaha menshi. Lt Ngongo akaba avuga ko inyeshyamba zirindwi ziciwe muri iyo mirwano.

FARDC kandi yafashe imbunda nini yitwa PKM n’amasasu agera kuri 70. Amakuru aturuka aha agera kuri Radio Okapi dukesha iyi nkuru, aravuga ko urusaku rw’amasasu rwarekeye aho kumvikana mbere ya saa sita gato.

Igisirikare cya Congo kikaba gikomeza kivuga ko ibikorwa byo kugenzura aka gace byuzuye bikomeje. Lt Jules Ngongo we akaba yemeza ko abitwaje ibirwanisho bihishe mu baturage mu biturage bafata nk’ibirindiro by’inyuma.

Abaturage bakaba basabwe gufatanya n’igisirikare cya leta kugirango kibashe kujya kibatabara byihuse kandi kinarangize ako gatsiko kitwaje intwaro kayoborwa n’uwitwa Ngujolo.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *