Abayoboke ba Agathon Rwasa bakubiswe bagirwa inoge

Sangiza iyi nkuru

Abarwanashyaka b’ishyaka CNL rya Visi Perezida w’Inteko Nshingamategeko y’u Burundi, Agathon Rwasa, bakomeje kugaragaza akarengane bakorerwa Leta irebera, banabuzwa ibikorwa byabo bya politiki mu gihe batavuga rumwe n’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi.

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira iryo ku wa Gatandatu tariki ya 27 Nyakanga 2019, nibwo babiri mu bayoboke b’iri shyaka CNL bagabweho igitero barakubitwa basigara ari inoge.

Uwitwa Paul Ninteretse yarakubiswe, aranakomeretswa, yivuriza ku kigo nderabuzima muri Rumonge, kimwe n’abandi batatu ngo barakubiswe muri iryo joro, nyuma yo kugwa mu gico cy’abagizi ba nabi.

SOS Media/ Burundi itangaza ko uretse gukubitwa, n’ibiro by’iri shyaka CNL mu gace ka Minago byarafunzwe, amadirishya n’inzugi byose birafungwa ndetse n’ibyari birimo bifungirwamo, hemezwa ko ubuyobozi bubiri inyuma.

Abayobozi b’iri shyaka bashinja Imbonerakure za CNDD FDD kuba inyuma y’ibyo bikorwa by’urugomo ku bayoboke baryo. Ibirango n’amabendera bishyirwa ku biro by’iri shyaka birasibwa ibindi bigatwikwa.

Ku wa Gatandatu tariki ya 27 Agathon Rwasa yasuye aba bayoboke be bahohotewe bityo bamugaragariza akarengane bakorerwa n’Imbonerakure zishyirwa mu majwi mu guhutaza uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Ni kenshi Hon. Rwasa yagiye agaragara mu itangazamakuru agaragaza aka karengane Imbonerakure z’ishyaka rya CNDD-FF riri ku butegetsi rikorera abayoboke be ndetse n’abandi batavuga rumwe na Leta, ibi kandi bikaza bisanga ibyegeranyo bikorwa n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, ishinja Leta y’u Burundi guhutaza uburenganzira bw’ikiremwamuntu cyane cyane abayirwanya.

q1 q2

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *