Hari amashuri atandukanye mu gihugu by’umwihariko ayigenga nk’uko Inteko y’Ururimi n’Umuco (RALC) ibivuga, ataratangira kwigisha amasomo mu Kinyarwanda mu cyiciro rusange cy’amashuri abanza.
Mu 2013, Minisiteri y’Uburezi yatanze amabwiriza ko amasomo yose yo mu cyiciro rusange cy’amashuri abanza agomba kwigishwa mu Kinyarwanda, igifaransa, Icyongereza zikigishwa nk’andi masomo. Yavuze ko aya mabwiriza areba amashuri abanza n’ayisumbuye.
Bamwe mu babyeyi na ba diregiteri baganiriye na TNT dukesha iyi nkuru bavuga ko abana bakwiye kwiga indimi nk’Igifaransa n’Icyongereza, Ikinyarwanda cyo ngo ni ururimi kavukire kandi no mu rugo iwabo baba bakivuga.
Iyi ni ingingo, Inteko y’Ururimi n’Umuco (RALC) idakozwa, ikavuga ko bishyira Ikinyarwanda, nk’ururimi kavukire mu kaga. Ivuga ko ibi ari ugushyira imbere amaronko gusa. Ibi ngo babikora mu kwita ku Gifaransa n’Icyongereza gusa bagamije kureshya ababyeyi bazana abana babo kuri ibyo bigo.
Ibi kandi biherutse kugarukwaho na Komisiyo y’Abadepite ishinzwe Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko yavuze ko kwita kuri izi ndimi hakirengagizwa Ikinyarwanda byatera abana kukwigingira mu mutwe. Ibi kandi, nk’Umuyobozi wa RALC, Dr Cyprien Niyomugabo abitangaza.
Niyomugabo avuga ko abayeyi bakabaye bumva ko kumenya Ikinyarwanda kw’abana babo ari ko gutuma bamenya n’izo ndimi z’amahanga.
Anenga ababyeyi bumva ko ari ishema kuba abana babo batavuga ikinyarwanda, bakabyita ubusirimu.
Ku rundi ruhande, abarezi bo mu mashuri yigenga bavuga ko uburyo bigishamo budatuma abana batamenya Ikinyarwanda, bityo ko nta kibazo babibonamo.
Musengimana Veneranda, umwe muri aba ati “ Turi mu Isi aho gutumanaho bifite akamaro cyane. Tubigishije mu Kinyarwanda gusa bazagira ikibazo mu zindi ndimi bamaze gukura.”
Abandi barezi b’amashuri yigenga yo mu Mujyi wa Kigali baganiriye na TNT bunze mu rya Musengimana bavuga ko n’ubwo batigisha amasomo yose mu Kinyarwanda, umwanya bahariye uru rurimi uhagije ku buryo abana barera baruzi neza.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Umuyobozi wa Komisiyo y’Abadepite ishinzwe Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko, Damien Nyabyenda yavuze ko aya mashuri akwiriye kubahiriza amabwiriza ya Minisiteri uko yatanzwe.


