Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Busingye Johnston avuga ko bidakwiye ko u Rwanda ruba rufite abana bagwingiye mu gihe ibiryo bihari. Agashimangira ko ahanini biba biterwa n’imyumvire y’ababyeyi.
Mu kiganiro yagiranye n’abaturage ubwo bari basoje u
muganda rusange wo ku wa 27 Nyakanga 2019, mu Karere ka Nyaruguru, mu Murenge wa
Ruramba,
Akagari ka
Nyarugano,Â
Umudugudu w’Uruyange, Minisitiri Busingye nibwo yibukije ko bisaba guhindura abantu umwe ku wundi kugira ngo igihugu kigere ku ntego cyifuza.
Minisitiri Busingye
arashimira abayobozi batandukanye muri aka karere u
buryo bafatanyije n’abaturage mu kwesa imihigo y’Akarere mu mwaka w’ingengo y’imari urangiye, bityo akabakangurira kurushaho gukangurira abaturage gahunda za Leta.
Yagize ati “Ikizatuma tubona impinduka nziza Ku rwego rw’igihugu, n’uguhindura abantu umwe Ku wundi turushaho kubasobanurira gahunda za Leta. Ntibikwiye ko twaba tugifite Abana bagwingira kandi batabuze ibiribwa ahubwo byose bituruka Ku myumvire!
Yakomeje agira ati “Niba inka z’inzungu arizo zitanga umusaruro uhagije kuki twakwizirika Ku nka za kinyarwanda zitatuzamura? Ibyo byose ni inshingano yacu nk’abayobozi gufasha abaturage kuzamura imyumvire”.
Yakomeje yibutsa abaturage ba Nyaruguru ko umutekano ari uburenganzira bwa buri muturage, ukaba n’ inshingano zabo, ati “Niwo shingiro ryacu kandi ni umurage twahawe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, yawudushyize mu biganza tuwukomereho”.
Ubushakashatsi buheruka ku baturage n’imibereho yabo bwa 2015 bugaragaza ko mu Rwanda abana bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye kubera imirire mibi ari 38%. Iki kibazo Perezida wa Republika akaba yaravuze ko “Kihutirwa kandi kigomba kwitabwaho byihariye”.
Â
Â
Â


