Umusore tugiye kubana yifuje kumenya abasore 11 twaryamanye kandi harimo na mukuru we- Nkore iki?

Sangiza iyi nkuru

Inama nshaka ni ukumenya uko ndabwira umusore tugiye kurushingana, twemeranyije kubwizanya ukuri, ambwira amahano yakoze nanjye ndatura ndamubwira, imbabazi turazisabana turazihana, kandi twiyemeza ko tugiye gushinga urugo ibindi byose byashize tukabireka.

Mu by’ukuri ndi umukobwa w’imyaka 26, mu rugo ni i Kabuga. Abasore twaryamanye ni 11 ariko abenshi twabikoze nkifite ubwana bw’imyaka kuva kuri 16 kugera kuri 20, muri abo twaryamanye n’ubwo navuga ko nta nyungu nabikuyemo byose, n’uyu tugiye kubana arimo, kuko ni nawe uheruka.

Muri aba basore 11 harimo na mukuru w’uyu musore, nkibaza nti nindamuka mubwiye ko namukuru we twaryamanye kandi inshuro irenze imwe azabyakira ate? Ese ntazajya abyakira nabi mu gihe abona twese turi kumwe. mungire inama, mbimubwire cyangwa mureke?

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *