Ibihugu by’ibihangange by’Abarabu byo mu Kigobe koko byab bikoresha imitwe y’iterabwoba kubera inyungu zabyo z’ubucuruzi? Ni ikibazo cyibajijwe nyuma y’inkuru ya New York Times yo muri iki cyumweru dusoza yashyize ahagaragara ikiganiro hagati y’umunyemari wo muri Qatar na Ambasaderi w’iki gihugu muri Somalia, aho ikiganiro cyabo kivuga ko igitero cy’iterabwoba cyakozwe mu cyumweru gishize cyari kihishwe inyuma n’inyungu z’iki gihugu cya Qatar.
Bivugwa ko New York Times cyakiriye amajwi y’icyo kiganiro iyahawe na rumwe mu rwego rw’ubutasi rw’igihugu kitavuga rumwe na Qatar. Ni amajwi y’ikiganiro kuri telephone cyo kuwa 18 Gicurasi hagati y’Umunyemari wo muri Qatar witwa Khalifa Kayed Al Muhanadi na Ambasaderi wa Qatar muri Somalia. Iki kiganiro ngo kikaba cyarabaye nyuma y’iminsi umunani habaye igitero cy’iterabwoba ku cyambu cya Bosaso, muri Leta ya Puntland, muri Somalia. Iki cyambu kikaba kigenzurwa n’abantu bo mu Bihugu Byunze Ubumwe by’Abarabu, UAE.
Muri iki kiganiro uwo munyemari asobanura ko iturika ry’igisasu ryabaye ryari rigamije kwirukanisha Abacuruzi bo mu Bihugu Byunze Ubumwe by’Abarabu, UAE. Icyo gihe yagiraga ati: “ Inshuti zacu ziri inyuma y’igikorwa giheruka. Reka birukane Aba-Emiratis kugirango batavugurura kontaro yabo nyizane hano I Doha ,”
Amasezerano hagati ya Qatar n’Abaterabwoba
Inkuru ya New York Times yemeje ko haba hari amasezerano Qatar yagiranye n’abakora iterabwoba hagamijwe kubangamira inyungu za UAE. Bikaba bizwi ko akarere k’ihembe rya Afurika kabaye isibaniro ry’ibihugu byo mu kigobe. Ku ruhande rumwe hari Arabia Saoudite na UAE. Ku rundi hari Qatar, ishyigikiwe na Turkiya. Abaturage bava muri ibyo bihugu byose bakaba baragiye bibasirwa n’ibitero by’iterabwoba.
Hagati aho, iyi nkuru dukesha RFI iravuga ko yaba uwo munyemari wo muri Qatar na Ambasaderi batabeshyuje umwimerere w’ayo majwi yafashwe, ariko leta ya Qatar yo yahise ivuga ko idashobora kwivanga mu bibazo by’ibihugu byigenga. Ibintu Leta ya Somalia nayo yemera.
Ku rundi ruhande ariko, Leta ya Puntland, inifuza kwitandukanya na Somalia, yo itangaza ko ibyatangajwe bihuje n’ibyo bakekaga ko ibitero by’iterabwoba bihakorerwa bitegurwa n’abanyamahanga. Ishyaka Wadajir na Depite Ahmed Moalin Fiqi bo barasaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kuri ibyo bintu.


