Amajyepfo: Min. Shyaka yasabye abayobozi gucyemura ibibazo by’abaturage badafite aho kuba n’ubwiherero

Sangiza iyi nkuru

Ubwo yatangizaga umwiherero w’abayobozi  mu Ntara y’Amajyepfo, Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, Prof.Shyaka Anastase  yabasabye gucyemura ibibazo by’abaturage batagira amacumbi, abatagira ubwiherero  ndetse no gucyemura ikibazo cy’ubutaka busharira kugira ngo abahinzi bashobore kubona umusaruro.

Minisitiri Shyaka  avuga ko muri iyi   ntara hagaragara amahirwe  menshi yatuma imibereho y’abahatuye n’abahakorera yaba myiza ,biturutse  ku mijyi ibiri yunganira Kigali uwa Huye n’uwa Huye irimo gutezwa imbere ndetse n’inganda zirimo kubakwa  hirya no hino muri iyi ntara.

Agira ati « turifuza ko ibibazo bicyemuka n’ubwo biri mu mihigo ariko ni nko kubacyebura, tumaze nk’imyaka ibiri, itatu cyangwa inarenga  turwana nabyo ducyemura 10%  cyangwa 15% bwacya bikongera ,hari ikibazo mu majyepfo cy’ubutaka busharira kirahari mu ariko ibisubizo birahari amafumbire arahari ,ibyo bisubizo rero turagira ngo bive mu mpapuro bigere mu mulima w’umuturage.»

Kayitesi Alice umuyobozi w’akarere ka Kamonyi avuga ko uyu mwiherero uzatuma bongeramo ikibatsi  mu gucyemura ibibazo by’abaturage kuko bose bawuhuriyemo ari inzego zifata ibyemezo,kuko ubu bakiri mu ntangiriro z’umwaka w’imihigo.

Agira ati “Gushakira amacumbi abatayafite ni ukwishakamo ibisubizo  ,tutarindiriye gusa ingengo y’imari mu mafaranga hari uburyo bwinshi bwakoreshwa nk’imiganda no kuremerana  ariko kandi hari naho tuzakoresha imbaraga nyinshi zo kwigisha nk’abadafite ubwiherero si ikibazo cyo kuba bose badafite ubushobozi ahubwo ni na byiza kubigisha tukabereka ibyiza byabyo n’ingaruka bishobora kugira kuri sosiyete muri rusange.”

Mu ngengo y’imari  y’umwaka wa 2019

2020 muntara y’Amajyepfo  hazubakirwa imiryango 2649 itari ifite  amacumbi naho Ikigega cy’Igihugu gishinzwe gutera  inkunga abarokotse jenoside batishoboye FARG kizubakira ndetse kinasanire imiryango 238.

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *