Mu gihe bigaragara ko bamwe mu bagore,cyane cyane abo mu cyaro muri aka karere bakirangwa n’ubushobozi buke bw’ifaranga aho bavuga ko kubona icyo barikuraho bigoye, abagore bagize urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi muri aka karere bavuga ko ibi bibazo bya bagenzi babo babizi kandi bahagurukiye kubafasha kubikemura,aho bahereye ku bagore 74 baremeye.
Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe na Mukamurigo Médiatrice wari umaze imyaka 10 ayobora uru rugaga muri aka karere,mu nteko rusange yarwo yanakorewemo iki gikorwa, ngo aba bagore 74 baremewe muri gahunda yatangijwe ku rwego rw’igihugu yiswe ‘one hundred women’,aho muri buri ntara hagombaga kuremerwa abagore 100,bikaba bivuze ko nko muri aka karere batagombaga kurenza 15 aho buri wese ahabwa amafaranga 100.000 amufasha gukora umushinga wamuteza imbere,akagira n’umuherekeza muri uwo mushinga we,uwuzobereyemo,ukurikirana imikorere ye kugira ngo atabigiramo inzitizi.

Akomeza avuga ko hamwe n’ubukanguramabaga ku banyamuryango bose, hakusanijwe amafaranga 7.400.000,bituma wa mubare uzamuka cyane ugera ku bagore 74 batangirijwemo iyi gahunda, bakizera ko umwaka uzajya gushira bafite aho bigejeje,bikazanatuma bagira uruhare mu kuremera abandi,bityo bityo,kuzageza ubwo buri mugore w’ubushobozi buke ariko ufite imbaraga z’umubiri n’iz’imitekerereze zamufasha gutera imbere akaba yari abuze igishoro gusa yiteza imbere.
Mukamunazi Appolinarie usanzwe ukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka aho ajyana imboga n’ibindi biribwa I Bukavu muri Kongo kubicuruzayo,avuga ko yari afite ikibazo gikomeye cy’igishoro,ubwo kibonetse akumva iterambere ryamugezeho.
Ati’’ nakoreshaga atarenga 20.000 none mbonye 100.000. Urumva ko igishoro kibonetse igisigaye ari jye ugiye kuyabyaza umusaruro kandi n’uzamperekeza bampaye ndamwizeye,uyu mwaka uzashira tugaragaza byinshi tuzaba twaragezeho,bikazamfasha kubaho neza no kuremera abandi,numva nta kibazo nzagira.’’

Bamurange Yvette ugiye kumuherekeza muri uyu mushinga w’ubucuruzi buciriritse, na we asanga nta bibazo bazagira,cyane cyane ko asanzwe akurikirana amatsinda y’abagore yo kwiteza imbere bikagenda neza, uyu na we akazamukurikiranira hafi areba uko imikorere igenda,akizera ko umwaka uzarangira bafite intambwe bateye berekana.
Chairman w’uyu muryango ku rwego rw’aka karere akaba n’umuyobozi wako Kayumba Ephrem avuga ko iyi ari intambwe ikomeye itewe mu rwego rwo kuzamura imibereho y’abaturage kuko ngo iyo umugore ahawe ubushobozi umuryango wose uhungukira,agasaba abayahawe kutibwira ko ari ayo kwikenuza ku bibazo bari bafite,ahubwo ari ayo kwizamura bakazikenuza mu nyungu zizayavamo.
Ati’’ twgiranye amasezerano mbere yo kuyabaha kandi twanabanje kubahugura mbere tunabaha na bariya bazabaherekeza kugira ngo intego itumye bayahabwa izagerwe ho,ababaherekeza tukabasaba kutabakuraho ijisho kugira ngo uko akoreshwa umunsi ku wundi bigende bigaragara, tukanizerako nta n’umwe uzayakoresha nabi cyangwa ngo ayakoreshe ibyo atagenewe.’’
Uretse uku kuremera aba bagore, ngo mu myaka ishize hari byinshi bagiye bikorerwa abagore n’aba bagenzi babo bari mu rugaga nk’uko bikomeza bivugwa na Mukamurigo Médiatrice ucyuye igihe, birimo gahunda z’isuku n’isukura,dusasirane,kuremera abagore batishoboye amatungo magufi n’amaremare,imyambaro,umuganda ku bari bafite ibibazo biwukeneye,n’ibindi birimo n’iyi gahunda yo kuremera aba bagore, umuyobozi w’uru rugaga mushya Mukamuhirwa Adélphine,akavuga ko iki gikorwa gisizwe na mugenzi we azagikurikirana kigatanga umusaruro uzafasha no gutekereza ibindi bikirushije imbaraga na byo bikagerwaho.



